Abanyarwanda baba Edmonton muri Canada bunamiye abazize Jenoside

Abanyarwanda n’inshuti batuye mu mujyi wa Edmonton muri Canada, tariki 13 Mata bakoze imihango inyuranye yo kwibuka ndetse no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gitondo cy’uwo munsi hari hateganyijwe urugendo rwo kwibuka ‘Walk to Remember’ ariko kubera umuyaga, urubura (snow) ndetse n’ubukonje bikabije byari byazindutse muri uwo murwa mukuru w’intara ya Alberta, urwo rugendo rwarasubitswe izindi gahunda zikomeza ku gicamunsi.

Mu gicamunsi, Abanayarwanda n’inshuti zabo bakabakabaga magana abiri (200) bateraniye mu nyubako za Kaminuza ya Alberta, agashami gashinzwe uburezi. Habaye imivugo yo kwibuka yavuzwe n’urubyiruko rwa Edmonton, hari kandi impuguke zo mu ishami ry’Uburezi muri Kaminuza ya Alberta ryakoze ubushakashatsi kuri Jenoside ariko by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izo mpuguke ni Dr. Yohani Sophie na Dr. Linda Kreitzer bose bigisha muri iyo Kaminuza. Linda wabashije gusura u Rwanda mu mwaka wa 2007 yasobanuye mu buryo bwa gihanga uburyo umuntu wahuye na Jenoside yabasha guhangana n’ihungabana kugira ngo adaheranwa n’ibihe bibi.

Yerekana ko habaho inzira umuntu yacamo icyo twakwita ‘Umuzinge wo kubohoka’ (Cycle of recovery): Kubana n’ikibazo (Covery), icyunamo (Mourning), Inzozi z’ibyakubayeho (Dreaming), Kubyakira (Commitment), Gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje (Action) ibi byose bikarangira usohotse mu kibazo (Recovery).

Dr. Sophie na we uzi neza u Rwanda n’akarere, yeretse abari bateraniye aho uburyo umuntu agomba kumenya imiterere y’ibibazo yanyuzemo cyangwa arimo, ari byo yise ‘awareness’
hanyuma akagira imbaraga zo guhaguruka agahangana na byo kandi akiyemeza kubitsinda. Nibyo yise ‘Empowerment’.

Nathalie Uwantege umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda batuye Edmonton yagaragaje mu butumwa bwe ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 hakwiye gushyirwaho imbaraga nshya z’uko bitazasubira ukundi.

Yagize ati “Abacitse ku icumu bakwiye gufashwa kandi Abanyarwanda ba Edmonton ntituzahwema guhora twibuka amateka mabi igihugu cyacu cyaciyemo kugira ngo twubake heza hejo. Inzira nyayo yo kwihesha agaciro.”

Perezida wa Komite y’abacitse ku icumu no kwibuka muri Edmonton, Seth Muhima Rubakare, yafashe mu mugongo abahuye na Jenoside na we yunga mu rya Nathalie avuga ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Yasoje amenyesha abari aho ko Komite ahagarariye yiyemeje kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda batangiriye ku rubyiruko, mu bigo by’amashuri n’ahandi.

Habaye kandi ijoro ryo kwibuka ryaranzwe n’imivugo, ubuhamya, n’indirimbo zo kwibuka. Byabereye mu rusengero rya SDA mu mujyi rwagati.

Iyi nkuru twayohererejwe na Pascal Kanyemera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka