Abanyamakuru mpuzamahanga bashenguwe n’ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside

Abanyamakuru bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika biganjemo abagore bamaze iminsi mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bashengurwa n’ibyo babonye bajyaga babwirwa.

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Ni abanyamakuru 40 bo mu bihugu icyenda bya Afurika, bari bamaze iminsi mu Rwanda bari mu mahugurwa ku buzima bw’imyororokere, basoza basura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho bunamiye banashyize indabo ku mibiri y’inzirakarengne iharuhukiye ndetse banasura inzu ibitse amateka ya Jenoside.

Icyo gikorwa cyateguwe n’umuryango FEMNET, uhuriwemo n’abagore bakora itangazamakuru bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, banaharanira iterambere ry’umugore.

Dr Charity Binka, wari ukuriye itsinda ry’abo banyamakuru basuye urwibutso, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda biteye ubwoba, cyane ko ari bwo yari abyirebeye.

Ati “Najyaga mbibwirwa ndetse nkanabireba ku mashusho ariko noneho ndabyirebeye, biteye ubwoba n’agahinda. Ntibyumvikana ukuntu umugore cyangwa umugabo yica undi muntu amuhora ubwoko bwe, isura ye n’ibindi, birababaje cyane”.

“Ibi ntabwo tugomba kwemera ko hari ahandi byaba muri Afurika ndetse no ku isi yose, dufatanye twese tubirwanye”.

Bh Mamadou Lamarana na we wo muri Guinée Conakry, avuga ko yashenguwe cyane n’abana b’ibitambambuga bishwe batazi ibirimo kubera mu gihugu cyabo.

Ati “Ntabwo byumvikna ukuntu umuntu yica umwana w’amezi atanu nk’abo nabonye ku mafoto mu rwibutso, narize kubera agahinda gakomeye byanteye mu mutima. Ababikoze bakwiye gufatwa bose bakabihanirwa kuko bidakwiye mu bantu”.

Umwe mu banyamakurukazi bo mu Rwanda wari muri iryo tsinda, Umutesi Scovia, avuga ko kuba bagenzi babo b’abanyamahanga baje gusura urwibutso rwa Jenoside, bitanga ubutumwa ku bayipfobya.

Ati “Ni ikintu cyiza kuba baje kwirebera uko Jenoside yagenze mu Rwanda, ibyo bizatuma batangaza amakuru y’ukuri ku mateka y’u Rwanda, bavuga ibyo biboneye bityo abayipfobya babanyomoze. Ni byiza kuba bahigereye kuko itangazamakuru rikurikirwa n’abantu benshi ku isi yose bityo ukuri gusakare”.

Abo banyamakuru bari bamaze iminsi itatu mu Rwanda, baganira ku buzima bw’imyororokere n’ibijyanye no kuboneza urubyaro, aho banahanahanye inararibonye bagamije kureba uko batangaza inkuru zo muri urwo rwego hagamijwe ko ibibazo birimo byabonerwa ibisubizo, bakaba basuye urwibutso ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2019.

Ibihugu byitabiriye ayo mahugurwa ni Kenya, u Rwanda, Tanzania, Guinée Conakry, Liberia, Mozambique, Zambia, Ghana na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Baze barebe, babwire n’abandi, ibyaba mu Buhungu cyacu n’agahomamunwa.

Rutsindintwarane Eric yanditse ku itariki ya: 31-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka