Abantu bakuru barasabwa gusaba imbabazi abana kuko bemeye ko Jenoside iba
Abatanze ubutumwa mu muhango wo kwibuka Abatutsi baguye mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, bahamya ko abantu bakuze babibye amacakubiri mu bana, bakaba bakwiye kubasaba imbabazi.
Tariki 28 Mata, Umurenge wa Nyarubaka wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19, ubutumwa bwahatangiwe, bwagaragaje uruhare abantu bakuru bagize mu kubiba amacakubiri mu bana, maze urubyiruko rukitabira Jenoside kubera ko bari barigishijwe ko batandukanye.
Depute mu Nteko ishinga amategeko, Mukarugema Alphonsine, avuga ko abantu bakuru b’icyo gihe batsinzwe kuko bishe icyerekezo cy’urubyiruko cyo kwiteza imbere. Aragira ati “abantu bakuru twaratsinzwe kuko n’ubwo Jenoside yateguwe na Leta, twemeye kuba ibikoresho tuyishyira mu bikorwa”.

Arasaba buri wese kwishakaho uruhare yagize muri Jenoside, aho guhora babitwerera abakoloni kandi Jenoside yarabaye hashize imyaka 32 u Rwanda rubonye ubwigenge. Aragaragaza uruhare rw’ubuyobozi bubi bwahembereye amacakubiri mu bana.
Atanga urugero ku ivanguramoko ryabaga mu mashuri; umwana akaba yaravaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza bamuhagurutsa imbere y’abandi ngo ni Umututsi cyangwa Umuhutu, kandi mwarimu yarabaga afite umwirondoro w’umwana umubyeyi yazanye agitangira. Ibyo rero ngo bikaba byari ugutoza abana ko ntacyo bapfana.
Depute Mukarugema akaba asaba ababyeyi n’abarezi b’iki gihe kwirinda guteza amacakubiri mu bana, ahubwo bakabafasha kubaka ejo hazaza heza kuko aribo mizero y’igihugu.

Urubyiruko rwibumbiye mu Muryango Twiyubake Peace Family, uhuje impfubyi za Jenoside, impfubyi zitazi inkomoko kubera Jenoside, n’abana bafite ababyeyi bakoze Jenoside; rurasaba bagenzi ba bo kwima amatwi abashaka kubabibamo amacakubiri, kuko jenoside yasigiye amateka menshi urubyiruko.
Urubyiruko rurasabwa guharanira iterambere ridasenya, by’umwihariko abo muri Twiyubake Peace Family bakaba bifuza ko amateka y’u Rwanda yakwigwa mu mashuri, kugira ngo ababyiruka bamenye ukuri ku byabaye.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|