Abantu 18 bafunzwe bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko kuva ku wa 01 kugeza ku wa 08 Mata 2021, hamaze kugaragara ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside 22, abantu 18 bakaba ari bo bamaze kubifatirwamo.

CP Kabera asaba abafite ingengabitekerezo kubireka kuko batazihanganirwa
CP Kabera asaba abafite ingengabitekerezo kubireka kuko batazihanganirwa

CP Kabera yavuze ko mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingero z’ibyo bikorwa eshanu, mu Ntara y’Iburasirazuba hagaragara birindwi, mu Majyepfo bitanu, mu Majyaruguru bitatu naho Iburengerazuba hagaragara bibiri.

Ati "Muri rusange hagaragaye ibikorwa 22 byose bigizwe n’amagambo asesereza yumvikanamo ingengabiterezo ya Jenoside. Abaturage uko bagomba kwitwara barakuzi bakwiye kureka ibyo bikorwa bisesereza."

Mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2021, CP Kabera yavuze ko nta bikorwa byangiza imitungo y’abacitse ku icumu byari byagaragara, ariko anavuga ko atari ngombwa kuko ari ibyaha kandi bihanwa n’amategeko.

Abantu 18 ngo ni bo bari kuri sitasiyo za Polisi mu turere dutandukanye bakurikiranyweho ibyo bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abandi bane ngo ntibarafatwa ariko na bo baracyashakishwa.

CP Kabera yasabye abaturage kubireka kuko atari byiza ahubwo bagakomeza imirimo ibateza imbere.

Agira ati "Turasaba Abanyarwanda gukurikirana gahunda z’igihugu zo kwibuka, bakirinda COVID-19 batekanye, bagakora imirimo yabo bakurikije uko ibihe byifashe."

Avuga ko igikenewe atari umubare mwinshi w’abakora ibikorwa bigaragaramo ingengabiterezo ya Jenoside ahubwo ko abaturage bakwiye kubireka kuko bazi ko ababifatiwemo babihanirwa.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka