Abanditsi b’ibitabo bagiye kwigisha abanyeshuri kwandika kuri Jenoside

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ifite gahunda yo guhuza abanditsi b’ibitabo kuri Jenoside n’abanyeshuri biga muri za kaminuza ngo babafashe kumenya gukora ubushakashatsi no kwandika kuri Jenoside.

Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri bakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri bakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

U Rwanda ruracyahanganye n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binatuma bamwe batazi amateka yayo bagendera mu kigare mu gihe abandi babikora nkana.

Uretse gukurikirana abasize bakoze Jenoside bakidegembya hirya no hino ku isi, urwo ni rwo rugamba rukomeye CNLG isigaye irwana narwo nyuma y’imyaka 24 Jenoside ihagaritswe.

Mu guhangana n’uko ingengabitekerezo yakomeza gukwirakwira, CNLG yashyize ingufu mu bakibyiruka, cyane cyane abakiri ku ntebe y’ishuri.

Jean Damascene Gasanabo, umuyobozi mukuru ushinzwe ubushakashatsi kuri Jenoside muri CNLG, avuga ko abakiri bato ari bo bafite uruhare runini rwo gushyira amateka nyakuri mu nyandiko kugira ngo bice intege abagihembera Jenoside.

Agira ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside irahari, ari m’u Rwanda ari no hanze, urubyiruko ni mwe ngufu z’igihugu. Hari ubushobozi bwinshi mushobora gukoresha mwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside munakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwigisha abatarumva neza Jenoside n’ububi bwayo.”

Iki gikorwa kitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri na rwo rugaragaza ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kwigisha abaturage, kuko na bo bazi ko hari impuha zikomeza gukwirakwizwa.

Iradukunda Ngabo Jean Claude, avuga ko urubyiruko rwatangiye kujya ruhangana n’abakwirakwiza izo mpuha bifashishije ikoranabuhanga.

Ati “Twatangiye gahunda yo kwigisha abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside dukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook tunyomoza abavuga ibitarabaye kuri Jenoside, tubereka ukuri nk’urubyiruko.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwiyemeje kuzashyigikira umuntu wese uzagira uruhare mu kwandika cyangwa gukora ubushakashatsi kuri Jenoside, nk’uko umuyobozi w’aka karere yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri, kuwa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka