Abakunzi ba Liverpool basuye Urwibutso rwa Nyarubuye,baremera imiryango umunani yarokotse Jenoside

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyumweru taliki ya 21 Kamena 2026 ihuriro ry’abafana ba Liverpool FC mu Rwanda (Official Liverpool Supporters Club-Rwanda) bifatanyije n’Abanyarwanda basura Urwibutso rwa Nyarubuye mu karere ka Kirehe banaremera abarokotse.

Abakunzi ba Liverpool basuye Urwibutso rwa Nyarubuye,baremera imiryango umunani yarokotse Jenoside
Abakunzi ba Liverpool basuye Urwibutso rwa Nyarubuye,baremera imiryango umunani yarokotse Jenoside

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Nyarubuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwaho aho aba bafana ba Liverpool barenga 200 biganjemo urubyiruko babanje gusobanurirwa amateka y’uru rwibutso ndetse basobanurirwa amateka ya buri bimenyetso byose bihari.

Aba bakunzi ba Liverpool kandi banasobanuriwe uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri aka gace ka Nyarubuye banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 60,000 biciwe ku musozi wa Nyarubuye.

Nyuma yo gusura uru rwibutso aba bafana ba Liverpool mu Rwanda baremeye abarokotse Jenoside aho batanze inka umunani ku miryango umunani ndetse banabasezeranya ko ari igihango bagiranye kandi bazabahora hafi bityo batazongera kwigunga ukundi.

Umuyobozi wungirije w’abafana ba Liverpool mu Rwanda Kabagambe Ignatius yashimiye bikomeye buri muntu wagize uruhare kugira ngo iki gikorwa ngarukamwaka kigerweho, kuko umusanzu wo kuhagera urenze ibifatika biba byatanzwe.

Ati" Umusanzu wo kuza hano mu gatega amatwi mukabyumva, wahise guhaguruka ukagenda, uba wanahisemo ko urabyemera kandi ukagenda ukanabivuga. Uwo musanzu ukubye inshuro icumi amafaranga tuba twatanze, twazanye inka umunani ariko twe turasubiranayo amasomo."

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe Nduwimana Bonaventure yavuze ko iyo ugeze aho ibintu byabereye bifasha gusobanukirwa, bigatuma ubibwira abandi anongera kubibutsa guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byumwihariko bakoresheje imbugankoranyambaga.

Ati"Amateka ya Nyarubuye ni uruhererekane. Dufite ubutumwa twasangiza abandi, kuko hari ukubwirwa no kumva ariko iyo wigereye aho byabereye bigufasha gusobanukirwa byimbitse nawe ukazabona icyo uzabwira abandi. Nk’Abanyarwanda dufite umukoro wo kuvuga amateka yacu hanyuma tukanabona uko duhangana n’abayagoreka bakoresheje imbugankoranyambaga."

Iki gikorwa ihuriro ry’abakunzi ba Liverpool mu Rwanda ’ Official Liverpool Supporters Club-Rwanda’ bagikoze ku nshuro ya 10 kandi bavuga bazakomeza kubikora mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu mu rugendo rwo kwiyubaka mu gihe kandi hanashimiwe ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe na Ibuka bahurije hamwe kugira ngo kigerweho.

Baremeye imiryango umunani y'abarokotse aho buri muryango wahawe inka imwe
Baremeye imiryango umunani y’abarokotse aho buri muryango wahawe inka imwe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka