Abakozi muri Perezidanse bahumurije imfubyi za Jenoside i Nyarubuye
Abakozi bo muri Perezidanse ya Repubulika y’u Rwanda basuye urwibutyo rwa Jenoside rwa Nyarubuye tariki 21/04/2012 bihanganishije imfubyi za Jenoside zibumbiye muri koperative COCONYA ndetse banabemerera ubufasha.
Tugireyezu Vénancie, Minisitire muri Perezidanse yavuze ko baje gusura urwibutso rwa Nyarubuye no kwifatanya n’imfumbyi za Jenoside mu rwego rwo kubahumuriza bababwira ko bari kumwe batari bonyine, anabibutsa ko Jenoside yabaye mu gihugu itazigera yongera kubaho na rimwe muri iki gihugu.

Imfumbyi za Jenoside zibumbiye mu ishyirahamwe COCONYA (Coopérative de Couture de Nyarubuye) ni abana 25 bakora ubudozi. Mbere iyi koperative yari ishyirahamwe ryitwa DUHOZANYE. Abo bakozi baje kureba uko abo bana bakora ubudozi bamerewe no gushaka uko bazabafasha mu gihe kiri imbere.
Aba bakozi bahaye abo bana ibintu bitandukanye birimo ibiro 250 by’ibishyimbo, ibiro 250 by’isukari, ibiro 250 by’umuceri, amasabune, amata hamwe n’ubudodo bwo gukoresha mu kazi kabo.
Jacqueline Murekatete umuyobozi w’akarere wungirije yabwiye abo bana ko kuba abakozi bo mu biro bya Perezida barahisemo kuza kubasura ari iby’ingenzi kandi ko bituma nabo babona ko ubuyobozi bubitayeho mu byo bakora byose bityo bigatuma badaheranwa n’agahinda.

Abana bibumbiye muri koperative COCONYA bamaze kuva mu bwigunge kuko bamaze kumenya umwuga ubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa koperative COCONYA.
Ishyirahamwe Duhozanye ryatangiye mu mwaka wa 2006 ubu bakaba bafite abanyamuryango 25.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|