Abakozi ba RURA basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Rukumberi
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Rukumberi ruri mu karere ka Ngoma banatanga inkunga y’amafaranga ibihumbi 300 yo kurusana.
Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu kigo RURA, Mukangabo Beathee, yavuze ko bahisemo gusura Rukumberi bitewe nuko hafite amateka yihariye kuri Jenocide.
Yagoze ati “Twahisemo kuza hano nk’ahantu hafite amateka yihariye ya Jenocide kugirango tubabwire ngo mukomere kuko ntacyo mukibaye. Twakagombye guhorana namwe igihe cyose ariko iki ni ikimenyetso cyuko tubazirikana ndetse na Leta y’u Rwanda”.
Uhagarariye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenocide (IBUKA) mu murenge wa Rukumberi yagaragaje uburyo abahaguye muri Jenocide bari benshi cyane (barenga ibihumbi 35) kandi ko bashinyagurirwaga bikabije.
Yagize ati “Rukumberi ifite amateka yihariye kuko abari bahatuye bari Abatutsi bari baraciwe birukanywe mu maperefectura bari batuyemo maze bakaza gutuzwa i Rukumberi mu ishyamba ririmo n’amasazi ya tse-tse ngo abice.”

Uwaje uhagarariye umuyobozi w’umurenge wa Rukumberi yavuze ko ashimira ikigo RURA cyabatekereje ndetse ko bishimiye gufatanya nabo mu gikorwa cyo kuremera abatishoboye ba Jenocide.
Nyuma yo gushyira indabo kuri uru rwibutso rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 35 bazize Jenocide, abakozi ba RURA batanze imibumbi 300 byo kurutunganya,ndetse banaremera abatishoboye batanu basizwe iheruheru na Jenocide barimo umwe bazubakira inzu.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|