Abakozi ba RMI bagaragarijwe uko gucira Abatutsi i Bugesera byari ugutangiza Jenoside

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amahugurwa n’imicungire y’abakozi ba Leta (RMI), bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu byiciro byihariye, basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, banaremera uwarokotse utishoboye mu Karere ka Bugesera.

Mbere yo gusura urwibutso baganirijwe ku mateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma y’ubukoroni, ahagaragajwe ko Abanyarwanda bari babanye neza bakaza gucibwamo ibice n’ubutegetsi bubi.

Mu kiganiro bahawe ku gihe cya Repubulika ya mbere y’iya kabiri, basobanuriwe ko Akarere ka Bugesera koherezwagamo Abatutsi, bakuwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, ngo bahature ariko bazicwe n’ isazi ya Tsetse.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abakozi muri RMI Rutabagisha Herman, avuga ko mu Bugesera, hari hazwiho gushyuha cyane, bigatuma ako gace kaba indiri y’iyo sazi.

Kuruma umuntu kwayo yahitaga ahondobera kubera ibitotsi, agapfa ntawe umukozeho ikindi kintu, nka bumwe mu buryo abajenosideri bari bahisemo kwifashisha mu gutangira Jenoside.

Agira ati, "Ubundi icyo gice ntabwo cyari gituwe, Ubuyobozi bw’icyo gihe bukajya bucirayo Abatutsi baturutse hirya no hino, mu Majyepfo, Amajyaruguru n’ahandi, kugira ngo bajye kwicwa na Tsetse, bwari uburyo bwo kugira ngo Abatutsi bazajye bapfa, ntihagire ubibazwa kuko ntawabakozeho bishwe n’iyo sazi".

Umuyobozi wavuze mu izina ry’uhagarariye, umuyobozi mukuru wa RMI, Gatari Eugene, avuga ko kujya kwibukira i Ntarama, ari n’umwanya wo kuhigira amasomo, no gufata ingamba z’Igihe kizaza, mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Agira ati, "Amateka ya Ntarama ni amasomo kuri twe kuko tuhasanga uburyo Jenoside yateguwe, Abatutsi bakegeranyirizwa mu Bugesera ngo bazahicirwe, bikwiye kudusigira amasomo ko ibyo bitazongera kubaho, bityo tugaharanira nk’abakozi ba RMI, kwirinda amacakubiri yo ntandaro ya Jenoside".

Uhagarariye Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ntarama, Matilde Umwana kabandi, avuga ko kuba Ikigo nka RMI cyaje kwifatanya nabo kwibuka, ari iby’agaciro kanini kandi ko bigaragaza uruhare ibigo bya Leta bigira mu gukumira amacakubiri, mu bakozi n’abayobozi hagamijwe kuba intangarugero.

Agira ati, "Iyi ni gahunda nziza igaragaza ko Leta yafashe ingamba zo gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bihereye mu bakozi b’ibigo byayo, ntabwo buri kigo cyari kwiyemeza gushyiraho gahunda zo kwibuka ngo bikunde, ariko kuba muza hano bitugaragariza ko mufite intego yo gukomeza kubaka Igihugu mukorera".

Ibyimanishaka Françoise waremewe, avuga ko yari afite uburwayi bukomeye yatewe na Jenoside, kandi agomba kwivuza, akaba ashimira RMI yamuremeye, kuko bigiye kumufsha kugera kwa muganga.

Agira ati, "Nari umukobwa uzi gutega amaboko nkabyina nk’abandi, ariko ntibigikunda kubera Jenoside, nivuriza i Kanombe n’ubu mfite rendezvous yo kubagwa, ubu mumfashije kubona itike n’agafanta cyangwa amazi yo kunywa ngiye kwa muganga".

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 5000, barimo abasaga 3000 biciwe kuri Kiliziya ya Ntarama, mu Murenge wa Ntarama, baje kihashakira ubuhungiro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka