Abakozi ba NESA basuye urwibutso rwa Ntarama banasanira inzu uwarokotse Jenoside
Abayobozi n’abakozi b’Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (National Examination and School Inspection Authority - NESA), tariki 10 Gicurasi 2024, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruherereye mu Karere Bugesera, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside zirushyinguyemo.
Banaremeye uwarokotse Jenoside utishoboye ugeze mu zabukuru, bamushyikiriza inzu bamusaniye, bamuha ibiribwa n’izindi mpano zitandukanye, mu rwego rwo kumufasha gukomeza kwiyubaka.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, avuga ko buri mwaka NESA yiyemeje kwifatanya n’Isi yose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko usibye ibikorwa byo kwibuka bitabira nk’abandi Banyarwanda bose, by’umwihariko nk’abakozi ba NESA bagira umwihariko, aho basura urwibutso rumwe, bakajya kureba amateka yaho kuko aba atandukanye bitewe n’aho urwibutso ruri.
Babijyanisha no kuremera bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye, mu bushobozi abakozi ba NESA baba bishatsemo.
Mu mwaka ushize wa 2023, bari basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ruherereye mu Karere Nyamagabe, baremera abantu batandatu babaha ibiribwa n’imyambaro.
Kuri iyi nshuro basaniye icumbi umukecuru witwa Nyirankuriza Felesita, bamufasha no kubona ibiribwa bimutunga mu minsi micye.
Ubwo basobanurirwaga amateka y’abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama, ahahoze Kiliziya ndetse n’ishuri, beretswe bimwe mu bikoresho bifashishaga bari bahunganye, birimo n’ibikoresho by’ishuri.
Dr. Bahati Bernard uyobora NESA, ati “Mu byabungabunzwe batweretse harimo n’ibikoresho by’amashuri y’abana bari bahungiye hano ku Kiliziya bari kumwe n’ababyeyi babo. Kuba barahunganye ibikoresho by’amashuri ni uko bari bizeye ko wenda ibyo bahungaga bizatuza bagasubira ku ishuri, ariko wasanga mu baje kubica hari harimo n’abari bashinzwe kubarera. Ni ikintu kibabaje ndetse birenze imyumvire.”
Uyu muyobozi wa NESA ashima ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside, ndetse Leta y’Ubumwe yateje imbere uburezi kuri bose nta kuvangura, nk’uko kera byahoze mu burezi.
Yizeza ko NESA izakomeza muri uwo murongo wa Guverinoma wo guca akarengane n’iheza iryo ari ryo ryose.
Ati “NESA ifite uruhare runini mu gutanga imyanya mu mashuri, ni ugukora uko dushoboye tukirinda ikimenyane, tugatanga amashuri duhereye ku bushobozi bw’abana, kugira ngo ihezwa ryagaragaye mu mashuri mu myaka yashize ricike burundu.”
Muri rusange ngo bakusanyije Miliyoni imwe n’ibihumbi birenga 650 avuye mu bushobozi bw’abakozi ba NESA, akoreshwa mu gusana iyo nzu, ariko n’ibisigaye bitarakorwa kuri iyo nzu, biyemeje kubikora bakabirangiza.
Isaac Munyakabuga ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Ntarama, mu izina ry’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’Akarere, yashimiye ikigo cya NESA uburyo bateguye kunamira abazize Jenoside no kuremera abayirokotse, kuko ibyo bitandukanye n’ibyakozwe n’abitwaga ko bari barize bajijutse bo mu gihe cya Jenoside.
Munyakabuga ashima kandi ko kuri ubu nta vangura n’ihezwa rigaragara mu burezi, ati “Ibyo ni ibigaragaza imiyoborere myiza Igihugu cyacu kigezeho ndetse n’intera igezweho mu kubaka Igihugu cyacu.”
Munyakabuga ashima ko kuba NESA yasaniye inzu umukecuru Felesita, ari igikorwa cy’ingenzi kuko avuye mu mubare w’abandi bagikeneye kubakira n’abo bagomba gusanira.
Umwanankabandi Mathilde uhagarariye umuryango wa IBUKA mu Murenge wa Ntarama, na we yashimiye abayobozi n’abakozi ba NESA baje kwibukira i Ntarama.
Umwanankabandi na we ubwe wavuze ko yarokokeye muri Kiliziya yahoze ahari urwibutso, yagarutse ku buhamya bwe aho yakubiswe ubuhiri n’umuntu basenganaga, ku bw’amahirwe aba umwe mu bantu bacye cyane babarirwa muri batanu baharokokeye.
Ati “Igikorwa mwakoze mwumve ko ari icy’agaciro gakomeye, Imana itibagirwa izabibahembera. Rero nubwo twababajwe bikomeye, duterwa imbaraga no kubabona gutya mwaje kudushyigikira. Ntitunejejwe n’ibyo mwazanye ndetse n’amafaranga mwatanze, ahubwo kubabona byonyine bitwereka ko Igihugu kidushyigikiye, tukibagirwa igihe baduhigaga, tukajya kwihisha hariya mu rufunzo.”
Yongeyeho ati “Iyi nzu yari imeze nk’irimo ibice bibiri byatandukaniye mu nguni zose ku buryo uyu mubyeyi yabaga ari mu cyumba akareba hirya muri ruriya rugo. Yari iteye ubwoba aho yashoboraga kumugwira, ayibamo wenyine, iva, mbega yari ababaye.”
Umukecuru Nyirankuriza Felesita wavutse mu 1938 (afite imyaka 86) na we yemeza ko ari nk’aho yari ku gasozi. Ati “Nabonaga ko iyi nzu izangwaho ngapfa, kuko yendaga kugwa rwose! Ubu rero barayisannye, ndishimye, ndajya njyamo ndyame.”
Umwanankabandi uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Ntarama avuga ko uyu mukecuru bamutoranyije kuko yari mu bakeneye gusanirwa mu buryo bwihutirwa, NESA ikaba yari yabasabye umuntu umwe baremera.
Muri uyu Murenge babaruye abandi barokotse badafite amacumbi batatu, hakaba abandi batanu baba mu zikeneye gusanwa mu buryo bwihutirwa. Ubuyobozi bwa IBUKA n’ubw’Umurenge muri rusange basaba inzego zibakuriye n’abandi bafite umutima wo gufasha kubagoboka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|