Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse

Abakozi b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jali mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi wa MMI, Lt Col Dr King KAYONDO n’abakozi ba MMI, bari kumwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano mu Murenge wa Jali, basuye urwibutso rwa Jali, bashyira indabyo kandi bunamira abarenga ibihumbi 25 bashyinguye muri urwo rwibutso.

Semarenga Placide warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatanze ubuhamya bugaruka ku bihe by’akaga banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Jali no mu mirenge iwegereye irimo uwa Nduba na Gikomero.

Abandi bafashe ijambo barimo Lt Col Dr King KAYONDO, uhagarariye IBUKA mu Karere, ndetse na Jean Marie Vianney Ntaganzwa, Umuyobozi ushinzwe abakozi mu Karere ka Gasabo akaba yari n’umushyitsi mukuru.

Mu ijambo ryabo bashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku ruhare rukomeye bagize mu guhagarika ubwicanyi no gutabara Abatutsi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Abakozi b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bagabiye inka zirindwi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batuye mu Mirenge ya Jali na Nduba, mu Karere ka Gasabo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka