Abakozi ba JHPIEGO basannye inzu y’uwarokotse Jenoside ku gaciro ka 1,021,650 Frws
Abakozi b’umushinga utegamiye kuri Leta witwa JHPIEGO, basannye y’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, igikorwa gifite agaciro ka 1,021,650 Frws
Ni igikorwa ngarukamwaka gisanzwe gikorwa n’abakozi b’umushinga utegamiye kuri Leta witwa JHPIEGO,aho buri mwaka mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 no gutafa mu mugongo abarokotse Jenoside , bakusanya inkunga yo gukora igikorwa cyo kuremera cyangwa koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikorwa cy’uyu mwaka wa 2018, hakusanijwe inkunga yo gusana inzu ya Tharcilla Mukansanga utuye mu Murenge wa Kacyiru,Akagari ka Kamatamu, umudugudu wa Karukamba.



Tharcilla Mukansanga, nyuma yo gusanirwa inzu, yatangaje ko yishimiye igikorwa yakorewe, kuko bimufasha gukomeza kumva ko atari wenyine.

Yagize ati “Mbere na mbere ndabaza gushima Imana kuko niyo igena byose, ngashimira kandi by’umwihariko abakozi b’uyu mushinga badutekerejeho, kuko iyi nzu yanjye uko yari imeze, n’uko imeze ubu birashimishije, hari ibice byavaga ariko ubu hose hameze neza”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru Shema Jonas, yashimiye umuryango wa JHPIEGO n’abakozi bawo inkunga batanze yo gusana inzu ya Tharcilla, kuko ari imwe muri gahunda za Leta.

Yagize ati “Igikorwa mwakoze ni icy’agaciro, mwadufashije muri iyi gahunda y’ingirakamaro yo gusana inzu ya Mukansanga, mwatubereye abafatanyabikorwa beza kandi turizera ko n’ubutaha nitubiyambaza muzaboneka”
Si ubwa mbere JHPIEGO ikora igikorwa cyo kuremera/Koroza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 mu Rwanda
Mu mwaka wa 2016, abakozi b’uwo muryango bateye inkunga imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mudugudu wa Gikomero, mu Murenge wa Rutunga yo mu Karere ka Gasabo, igikorwa cyari gifite agaciro ka 1,200,000 Frws.
Mu mwaka wa 2017, nanone icyo gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Rutanga, mu Murenge wa Gikomero ho mu Karere ka Gasabo, aho boroje imiryango ine y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’ 1994, igikorwa cyari gifite agaciro ka 1,500,000 Frws.

Umuyobozi wa JHPIEGO mu Rwanda Dr Stephen Mutwiwa yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge kubera ubufatanye bwagaze mu bikorwa by’isana ry’inzu ya Mukansanga Tharicilla.
Yagize ati "Ndashimira cyane abakozi ba JHPIEGO kuba baremeye gutanga inkunga yabo mu gushyigikira Tharicilla no kwifatanya nawe muri iki gihe yibuka abe yabuze muri Jenoside, ntibirangiriye aha turamwizeza kandi ubufatanye no mu minsi iri imbere"
JHPIEGO ifite intego nyamukuru yo kurengera ubuzima cyane cyane ubw’umubyeyi n’umwana, ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, mu gihe cy’imyaka irenga (40), umaze gukorera mu bihugu birenga 155 ku isi harimo n’u Rwanda, ukaba ufite icyicaro gikuru muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika.
Mu Rwanda,umuryango wa JHPIEGO ufite icyicaro mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru,ukaba ufite ibikorwa mu turere dutandukanye aho ufatanije na Minisiteri y’Ubuzima, ufasha mu bikorwa by’ubuzima bitandukanye birimo cyane cyane kugabanya impfu z’abana n’abagore.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Thumbs up for JPIEGO management for their concern for the less fortunate members of the community! God bless 🙏