Abakozi ba BDF basuye urwibutso rwa Kibeho banagabira inka abarokotse Jenoside
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’Ikigega cya Leta gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho, banaremera abarokotse Jenoside bo muri aka Karere, igikorwa cyabaye ku wa 19 Kamena 2023.
Umuyobozi wa BDF, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko buri mwaka mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi ba BDF bahinduranya inzibutso basura, kugira ngo barusheho kuzirikana ububi bwa Jenoside no kugira ngo bigire ku mateka.
Yagize ati "Twahisemo Kibeho uyu munsi kuko twari tutarahagera. Twashakaga kumenya amateka ya hano. Biradufasha kwigira ku mateka yacu, tukumva ko ubumwe, ubuvandimwe, kubana mu mahoro, gushyira imbere Ubunyarwanda kurusha ikindi cyose no mu kazi dukora ari byo byadufasha kugera ku ntego. Bikomeza no kuzana urukundo mu bantu, bikaba byatuma no mu kazi kacu ka buri munsi dushyira imbere inyungu z’umuturage, kurusha uko twakwirebaho."
Abakozi ba BDF, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho, bavuga ko buri karere gafite umwihariko wako ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagenze, ariko ko kuba Kibeho hazwi nko kwa Nyina wa Jambo hatari hakwiriye kuba hari Kiliziya yiciwemo Abatutsi benshi babatwikiyemo bakanabatera gerenade, mu babikoze hakaba harimo n’abakirisitu.
Eric Iradukunda ati “Batubwiye ko umwe mu batwitse kiliziya ya Kibeho yari umwe mu bayoboraga korari yaho. Atwika bamwe mu baririmbyi baririmbanaga, atwika abakirisitu basenganaga. Ni amahano! Twebwe twagize amahirwe yo gukurira muri Leta y’Ubumwe, Jenoside ntizongere kubaho ukundi.”
Abakozi ba BDF banagabiye inka bamwe mu barokotse Jenoside b’i Kibeho.
Umusaza Faustin Gasazamigeri w’imyaka 79 wivugira ko ari ubwa mbere abashije kongera kugira igicaniro iwe, nyuma y’uko izo yari afite zatwawe n’abicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu bahawe inka. Ibyishimo yari afite yabigaragaje mu guhita ayiha izina.
Yagize ati “Nyise Inkeramihigo y’Abaganwa, Rutirabura zihinduye! Barakizamuye igicaniro! Barasubiriye barakinzamuriye nk’uko data yari yakinzamuriye akampa Rwangabwoba.”
Rwangabwoba ni izina ry’inka se yari yaramuhaye. N’ikiniga ati “Iyo nyibutse (Rwangabwoba) agahinda karaza, ariko akenshi nkagaterwa n’abana banjye bagiye!”
Abakozi ba BDF kandi, basigiye Umurenge wa Kibeho amafaranga ibihumbi 500 yo kubafasha mu mirimo yo gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|