Abakozi b’Ibitaro bya Ruhengeri bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaya abayijanditsemo

Abakozi b’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, bavuga ko bagifitiye Igihugu umwenda, wo kurangwa n’imikorere ihindura isura mbi yaranze bagenzi babo, bijanditse mu gucura umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye uyu muhango bunamiye banashyira indabo ku mva
Abitabiriye uyu muhango bunamiye banashyira indabo ku mva

Ibi babigarutseho ku wa Gatanu, tariki 13 Gicurasi 2022, mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima, abarwayi n’abarwaza, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ubuhamya bw’abazi amwe mu mateka y’ibitaro bikuru bya Ruhengeri mu gihe cya Jenoside, bugaruka ku kuntu abenshi mu Batutsi babaga bahahungiye, bitigeze bibahira, kuko bagiye bahicirwa, ahanini binagizwemo uruhare na bamwe mu bari abakozi b’ibi bitaro, mu gihe hari n’abagiye bicirwa mu nkengero zabyo. Hari n’abandi babaga babihungiyemo, byabaga ngombwa ko bahasohorwa bakajyanwa kwicirwa ahandi.

Abarimo abaforomo n’abaganga bahakora ubu, bahamya ko imyitwarire nk’iyi bafata nk’ubunyamaswa yaranze bagenzi babo bababanjirije, yabasigiye isomo rikomeye, ryo kuyigendera kure.

Mukamana Clementine, umuforomokazi mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, yagize ati: “Bagenzi bacu bijanditse muri Jenoside, badusize icyasha gikomeye, umuganga cyangwa umuforomo atakabaye ashyigikira; kuko ubusanzwe mu nshingano zacu harimo n’izo kurengera ubuzima bw’abantu no kuburamira. Isomo twakuyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko urugero rubi n’imyitwarire igayitse, y’amacakubiri yatumye hari bamwe muri bagenzi bacu bishoye muri Jenoside, tugomba kuyirwanya no kuyigendera kure, tugamije ko ayo mateka mabi atazasubira ukundi”.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, bwagaragaje ko bugifitiye igihugu umwenda, wo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, binyuze mu kurangwa n’imikorere ishyira imbere inyungu z’ababagana.

Dr Muhire Philibert, ubiyobora yagize ati “Tuributsa abakozi b’ibitaro kujya bahora bazirikana ko bafite inshingano yo kubungabunga ubuzima bw’abantu no kubagarurira icyizere. Kugarura icyo cyizere, bijyana n’uko ayo mateka mabi bayasimbuza ameza, binyuze mu mikorere mizima, ishyira imbere uguha ubuzima bwa muntu agaciro”.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, ageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo biciwe muri ibi bitaro, bakomeje kunenga abahisha amakuru y’aho imibiriri y’ababo iri, dore ko mu bahiciwe bose, n’ubwo batanazwi neza umubare, kugeza ubu nta n’umwe biramenyekana aho yajugunywe, ngo ashyingurwe mu cyubahiro.

Ibi ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri bubihereho, bwemeza ko muri iyi minsi bwatangiye kwegeranya amakuru, bufatanyije n’abakoraga muri ibyo bitaro, baba abakihakora n’abahavuye, kugira ngo habeho guhuza amakuru afatika.

Dr Muhire akomeza agira ati “Haracyibazwa ahaherereye imibiri y’Abatutsi bagiye bicirwa muri ibi bitaro, kugeza ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Twatangiye kureba uko twifashisha abahoze bakorera muri ibi bitaro mu gihe cya Jenoside, harimo n’abakihakora na n’ubu, abagiye gukorera ahandi, ndetse n’abafungiwe muri za gereza bayigizemo uruhare. Twiteze ko nibura hari amakuru bazagenda baduha, ashobora gufasha itsinda twahaye inshingano zo guhuza ayo makuru, kugira ngo amateka y’ahangaha kimwe n’ibindi bigo by’ubuvuzi bikorana n’ibi bitaro, arusheho gusobanuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yagaragaje ko ako karere ari ko kari ku isonga mu kuba gasigaranye imanza nyinshi za Gacaca zitararangizwa.

Ati “Iki ni igisobanuro cy’uko hakiri urugendo rwo kwigisha, kugira ngo abagize uruhare mu kuvutsa abandi ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abasahuye iby’abandi, kuzibukira, bagatanga amakuru, kwishyura ibyangijwe kandi bakanasaba imbabazi abo bahemukiye”.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka abari abakozi b’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima, abarwayi n’abarwaza, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, banasuye urwibutso rwa Musanze, bunamira kandi banashyira indabo ku mva, iruhukiyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri.

Abakozi b'Ibitaro bikuru bya Ruhengeri banaremeye ababyeyi babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inka zihaka kugira ngo zizabunganire mu mibereho yabo
Abakozi b’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri banaremeye ababyeyi babiri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inka zihaka kugira ngo zizabunganire mu mibereho yabo

Abakozi b’ibitaro bikuru bya Ruhengeri kandi, banaremeye inka ebyiri ababyeyi babiri bo mu Murenge wa Nyange, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka