Abakoze Jenoside ntibatekerezaga ko u Rwanda rwagera aho rugeze uyu munsi – Kaboneka Francis

Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, tariki 11 Mata 2024 habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye muri Stade ya ULK, kibanzirizwa no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Kaboneka Francis (wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu), yatanze ikiganiro, agaragaza ko abateguye Jenoside batabashije kugera ku mugambi wabo wo gusenya u Rwanda burundu, kuko rwabashije kongera kwiyubaka, ndetse rugera ku iterambere rutari rwaragezeho na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kaboneka yagize ati “Hari igihe umuntu avuga ati iyaba byashobokaga abantu bateguye Jenoside bamwe bari ku isonga nka ba Bagosora, ba Habyarimana n’abandi, ngo umuntu abazane abashyire nko kuri KABC (hafi ya Kigali Convention Centre), cyangwa ukabashyira hafi y’aho UMujyi wa Kigali ukorera, cyangwa ukabajyana aho Gare ya Kigali yari iri ukahabatereka, bakabona ko umugambi bagize wo kurimbura u Rwanda ntacyo wabamariye.”

Kaboneka Francis yagaragaje ko Abateguye Jenoside bashaka kurimbura u Rwanda, baramutse bagarutse baterwa ipfunwe n'aho rugeze mu iterambere
Kaboneka Francis yagaragaje ko Abateguye Jenoside bashaka kurimbura u Rwanda, baramutse bagarutse baterwa ipfunwe n’aho rugeze mu iterambere

Kaboneka Francis yasobanuye ko Imana yakoresheje abana b’Abanyarwanda (Inkotanyi) bari bakeya badafite ibikoresho bikomeye nk’iby’abicaga bari bafite, batari bashyigikiwe n’amahanga y’ibihangange nk’uko abicaga bari bashyigikiwe, ariko kubera ubushake n’umugambi mwiza n’ubumuntu, bahanganye n’abo bicanyi barabatsinda, hashobora kugira abarokoka, bubaka u Rwanda.

Hon. Depite Rutayisire Georgette (ubanza ibumoso) n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline (hagati), bitabiriye iki gikorwa
Hon. Depite Rutayisire Georgette (ubanza ibumoso) n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline (hagati), bitabiriye iki gikorwa

Ati “Turibuka imyaka 30 ishize. U Rwanda rwari rwaragiye mu rwobo rurerure nk’uko Nyakubahwa Perezida Kagame akunze kubivuga, ariko twavuye muri rwa rwobo, turimo turatumbagira tujya hejuru. Cya Gihugu Abanyamahanga bavugaga ko kidashobora kongera gusubirana ngo kibe Igihugu, uyu munsi baraza kucyigiraho.”

Kaboneka yasobanuye ko ibi bikorwa by’iterambere bifite aho bihuriye n’insanganyamatsiko igira iti “Turibuka twiyubaka” agaragaza ko nubwo u Rwanda aho rugeze hashimishije, urugamba rw’iterambere rukomeje, asaba abantu gushyira hamwe, bakiyumva nk’Abanyarwanda, bakirinda ibindi byose bibatandukanya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Ingabire Olive, agaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri uwo Murenge, yasobanuye ko Jenoside muri uwo Murenge yakozwe cyane cyane mu gihe cy’iminsi itanu (kuva tariki 07 – 11 Mata 1994) abari bataricwa bahungira muri Sainte Famille no muri Saint Paul, bamwe baricwa, abandi barokorwa n’Inkotanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Ingabire Olive
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Ingabire Olive

Ati “Ni yo mpamvu abarokotse Jenoside bahisemo iyi tariki 11 Mata nk’itariki ngarukamwaka yo kwibuka inzira y’umusaraba banyuzemo. Jenoside muri aka gace yabaye igihe gito ariko itwara umubare munini w’Abatutsi benshi bahigwaga muri icyo gihe, bapfa bababaye, barushye, rero iyi tariki ni iyo kubibuka no kubasubiza icyubahiro.”

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Gisozi, bagaragaza ko nubwo Jenoside yatwaye benshi bo mu miryango yabo, abasigaye babashije kubaho, bariga, bashinga ingo ndetse barabyara, bakaba bafite n’icyizere ko imbere ari heza kuko bashyigikiwe n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.

Uwera Claudine warokokeye muri Sainte Famille, yatanze ubuhamya bw'ibihe bigoye banyuzemo, ashimira Inkotanyi zabarokoye
Uwera Claudine warokokeye muri Sainte Famille, yatanze ubuhamya bw’ibihe bigoye banyuzemo, ashimira Inkotanyi zabarokoye
Hon. Depite Rutayisire Georgette yanenze abishe se wari ufite imodoka nyamara mbere ya Jenoside baramutabazaga mu masaha y'ijoro igihe cyose hagize umubyeyi ukenera kujya kwa muganga kubyara
Hon. Depite Rutayisire Georgette yanenze abishe se wari ufite imodoka nyamara mbere ya Jenoside baramutabazaga mu masaha y’ijoro igihe cyose hagize umubyeyi ukenera kujya kwa muganga kubyara
Umuhanzikazi Grace Mukankusi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo iyitwa Icyizere na Mfite Ibanga, agaragaza ko nubwo ababyeyi be bishwe mu buryo bubabaje muri Jenoside, yabashije kwiyubaka kandi ko afite icyizere cy'ahazaza heza
Umuhanzikazi Grace Mukankusi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo iyitwa Icyizere na Mfite Ibanga, agaragaza ko nubwo ababyeyi be bishwe mu buryo bubabaje muri Jenoside, yabashije kwiyubaka kandi ko afite icyizere cy’ahazaza heza
Abayobozi mu nzego zitandukanye, bihanganishije abarokotse Jenoside, babizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, mu rwego rwo kwibuka no kwiyubaka
Abayobozi mu nzego zitandukanye, bihanganishije abarokotse Jenoside, babizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi, mu rwego rwo kwibuka no kwiyubaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka