Abakirisito ntibamaganye ikibi muri Jenoside, kuko batatojwe kuba Abakirisito nyabo
Mahoro Emmanuella ushinzwe isanamitima n’ubwiyunge mu itorero ADEPR avuga ko Abakirisito batamaganye ikibi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko batatojwe kuba Abakirisito nyabo.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bakirisito basengeraga ku rusengero rwa ADEPR rwo mu Matyazo mu Karere ka Huye, bavuze ko bamwe mu bicanyi ndetse n’abarangiraga Interahamwe aho bagenzi babo bihishe, biganjemo abari abakirisito basenganaga n’abo bicaga.
Arira kandi atanabasha kuvuga neza kubera ikiniga, Gloriose Mukabahizi yagize ati “Ndibuka cyane ibyabereye ahangaha ku rusengero rwo mu Matyazo kuko twicwaga n’abari abakirisito dusengana.”
Mukabahizi kandi mu buhamya bwe, avuga ukuntu Abakirisito bari bahungiye ku rusengero rwa ADPR mu Matyazo, nyuma bashorewe bajya kwicwa, bakagenda baririmba, hanyuma bakajugunywa mu cyobo bamwe bakiri bazima.
Ngo ntajya yibagirwa Mwarimu Nyirimanzi wamubujije gusanga abishi amubwira ko bazapfana, akaza kuba ari we wicwa, yicishijwe ibyuma n’imihoro abicanyi bari babanje gushyushya ku muriro.
Ati “Icyakora kimwe n’abandi bakirisito bamwe na bamwe, yapfuye gitwari kuko yabahereje bibiriya.”

N’ubwo hari abakirisito batatiriye igihango cy’ubukirisito bakijandika mu kwica no kwicisha bagenzi babo, mu buhamya Theophile Munyentwali atanga, avuga ko hari Abakirisito bakeya bashikamye bakarwana kuri bagenzi babo n’ubwo bitari byoroshye.
Muri bo harimo umwe mu bari abigisha mu itorero ryabo, wamuhungishirije iwe, akahaba bigoranye kuko umugore we yamwirukanye kenshi ariko uwo mugabo akamukomeraho.
Mushiki we na we ngo yahishwe na mugenzi we basenganaga banaririmbana muri korari y’abana, ku buryo ngo hari igihe abicanyi baje kumushaka ngo bamwice, akamwuriza urwego akamusha hejuru y’inzu, abicanyi bakamushaka bakamubura bakagenda.
Ahereye kuri ubwo buhamya, Mahoro Emmanuella ushinzwe isanamitima n’ubwiyunge mu itorero ADEPR yagize ati “Ab’itorero ntabwo bahagaze ngo bamagane ikibi, kuko batigishijwe kuba abigishwa ba Kirisito nyabo.
Ntabwo tuba Abakirisito kuko tuza mu rusengero, ahubwo tuhaza gusaba Imana imbaraga zidufasha kuba Abakirisito mu buzima bwa buri munsi.”

Yongeyeho ko nk’uko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hacanwa urumuri rw’icyizere, Abakirisito na bo bava mu magambo bakajya mu bikorwa bitanga icyizere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngo buri wese ku rwego rwe yareba icyo yakora cyiza, urugero nko kugaragaza ahari imibiri y’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi,kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, ndetse no kuremera abarokotse Jenoside batishoboye.
Ohereza igitekerezo
|
Ese abakristu bose muri usanze,,cg se abemera Imana bo mu Rwanda bemera amateka kimwe ? Ese bemera kuyavuga neza batarya iminwa cg ngo bavuge igice kimwe cy;amateka ikindi bagisimbuke ? Kuki abanyarwanda bitwa abakristu kandi bakishisha bagenzi babo?Amateka y’u Rwanda ntabwo avugwa uko ari avugwa mu nyungu za politique gusa.
Harya abakristu bubu nibo banyabo?Ntabyo mbonye aho ubuse ibyo abantu birirwamo kandi ngo basenga ntacyo bibereka.
Ndasubiza wowe Rwema.Nta kintu na kimwe cyerekana ko Abakristu b’ubu aribo beza kurusha aba mbere ya 1994.Nujya mu bayobozi b’amadini,uzasanga aho gukurikiza ibyo Bible idusaba,ahubwo bivanga cyane mu byisi kandi Yesu yarabitubujije (Yohana 17:16).Bajya muli politike bitwikiriye Bible,nkuko ba musenyeri Perraudin babigenzaga.Bakunda ibyisi,cyane cyane amafaranga n’ibyubahiro.
Bible isobanura neza yuko abantu bose bakunda ibyisi,imana ibanga (Yakobo 4:4);kandi ko batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Yohana 2:15-17).Niba abayobozi b’amadini ari abisi,ntabwo bashobora kugira abayoboke beza.Kubera ko Yesu yavuze ko "igiti kibi kidashobora kwera imbuto nziza".Ngiyo impamvu abakristu b’iki gihe ntaho bataniye n’aba mbere ya 1994.Bose ni bamwe.Ahubwo usanga bikabije iyo urebye ukuntu abakuru b’amadini bivanga mu byisi.
Mujya mwumva ukuntu baliya ba Apotres,Bishops na Pastors basigaye barushanwa kugura imodoka za V8 no kohereza abana babo kwiga mu mahanga,cyangwa abagore babo kubyarira muli Amerika.Utibagiwe abafite Body-Guards.Bitera imana agahinda.