Abakinnyi n’abatoza ba APR BBC basuye urwibutso rwa Nyanza

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya Basketball, APR BBC, yasuye urwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro mu rwego rwo kunamira abahashyinguwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakinnyi ba APR BBC bashyira indabo ahashyinguye imibiri y
Abakinnyi ba APR BBC bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abishwe muri Jenoside mu 1994

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mata 2021, aho abakinnyi bose b’iyo kipe ndetse n’abatoza bakoze icyo gikorwa mu rwego rwo kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside ndetse n’uruhare ingabo za RPF zagize mu kubohora igihugu no kurokora Abatutsi bicwaga

Umukinnyi mushya wa APR BBC, Enock Isezerano mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko bahavanye ubutumwa bwo kwigisha barumuna babo.

Yagize ati “Batubwiye amateka y’uru rwibutso ndetse banatubwira uko ingabo zahoze ari iza RPA zarokoye abantu benshi. Batwibukije ko tugomba gufata iya mbere tukigisha barumuna bacu amateka y’igihugu kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi”.

APR BBC ni imwe mu makipe y’ubukombe mu Rwanda ikaba inifuza gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka. Ibi byatumye izana umutoza Cliff Uwor ukomoka muri Kenya , igura abakinnyi barimo Enock Isezerano bavanye muri IPRC Kigali BBC , Kubwimana Kazingufu Ally bavanye muri REG BBC n’abandi.

Abatoza ba APR BBC na bo bitabiriye icyo gikorwa
Abatoza ba APR BBC na bo bitabiriye icyo gikorwa
Shakisha izindi nkuru

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka