Abakinnyi ba Arsenal barimo David Luiz na Lacazette bifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

David Luiz (ubanza iburyo), ubwo aheruka mu Rwanda
David Luiz (ubanza iburyo), ubwo aheruka mu Rwanda

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, bohereje ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

David Luiz uheruka mu Rwanda mu mwaka ushize muri gahunda ya #VisitRwanda, ni we urangaje imbere abandi bakinnyi b’ikipe ya Arsenal mu butumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bibuka ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Mu butumwa bwoherejwe mu buryo bw’amashusho, David Luiz avuga ko yanabashije kubona umwanya wo kumenya amateka y’u Rwanda, ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Yagize ati “Muraho nshuti n’umuryango wo mu Rwanda, twifatanyije na mwe mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntekereza ko nabonye umwanya wo kumva neza ibyerekeye iki gihugu n’amateka yacyo ubwo najyaga ku Rwibutso. Ku bw’ibyo, buri wese wo muri Arsenal, buri gihe ahora abazirikana kuko turi umuryango umwe. Imana ibahe umugisha kandi tuzubaha iyi minsi iteka ryose”.

Umwongereza Reiss Nelson, nawe mu butumwa bwe bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we ashima ubutwari bw’Abanyarwanda ndetse n’ishyaka bagira.

Alexandre Lacazette, na we yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi
Alexandre Lacazette, na we yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunya-Espagne Pablo Mari waguzwe na Arsenal muri Mutarama 2020 avuye muri Flamengo yo muri Brazil, we ubutumwa bwe, ni ubwo kwishimira intambwe Abanyarwanda bateye bakongera kuba umwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Undi mukinnyi watanze ubutumwa ni rutahizamu w’umufaransa Alexandre Lacazette, uvuga ko ikipe ya Arsenal yishimira kuba umufatanyabikorwa n’igihugu cy’u Rwanda, akanishimira n’impnduka z’u Rwanda mu iterambere.

Yagize ati “Nk’ikipe ya Arsenal, dutewe ishema no gukorana n’u Rwanda no kwibonera impinduka zihambaye igihugu cyagezeho”.

Umva ubutumwa bw’abakinnyi ba Arsenal bifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka26

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka