Abahindi bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside y’Abatutsi

Abayobozi ba guverinoma y’u Buhinde, abahagarariye ibihugu byabo, abashoramari n’inshuti z’u Rwanda zifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Buhindi tariki ya 07/04/2012 ubwo u Rwanda rwatangizaga icyumweru cy’icyunamo hibukwa inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku ishuri rikuru rya Bangalore mu Murwamukuru wa New Delhi, cyitabirwa n’abantu bagera kuri magana ane nyuma y’urugendo rwo kwibuka.

Umuyobozi uhagarariye u Rwanda mu Buhindi, Williams Nkurunziza, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 itazongera ukundi. Ati: “Twibagiwe ubumuntu, duhinduka inyamaswa nuko dutsemba abavandimwe bacu. Iyi ni inkovu itari ikwiye kubaho. Turizeza ko ibyabaye bizasubira ukundi”.

Yatangaje ko kuva aho u Rwanda ruviriye muri Jenoside rwateye intambwe itangaje, aho ubukungu bw’igihugu bwiyongereye ku kigereranyo cya 300 ku ijana ugereranyije n’imyaka 50 ishize n’ubukene bukagabanuka ku gipimo cya 11.8 ku ijana mu myaka itanu ishize.

Iterambere u Rwanda rwagezeho rurikesha Perezida Paul Kagame, nyuma yo kuyobohoza u Rwanda agahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni, nk’uko Nkurunziza akomeza abitangaza.

Ibikorwa nk’ibyo byo kwibuka byabereye kandi n’i Pune na Salem. Kuri iki Cyumweru tariki 08/04/2012, biteganyijwe ko Abanyarwanda bagera ku 1500 baba i Chidambaram, Coimbatore na Bangalore nabo baza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Cyabereye mu mujyi wa Bangalore kandi mw"ishuri rya Bangalore nago ari New Delhi nkuko wabyanditse bikosore.

yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka