Abahawe imyanya mishya mu ngabo z’u Rwanda batangiye inshingano
Abayobozi bahawe inshingano nshya mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda batangiye kuzishyira mu bikorwa guhera kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2019, nyuma yo guhererekanya ububasha n’abo basimbuye.
Umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’ingabo barimo Umugaba Mukuru w’ingabo, General Patrick Nyamvumba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere, Major General Charles Karamba, n’abandi.
Ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 09 Mata 2019 nibwo Igisirikare cy’u Rwanda cyashyize ahagaragara itangazo rivuga iby’izo mpinduka zabaye mu buyobozi bukuru bw’ingabo.
Iryo tangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera Major General Jean-Jacques Mupenzi ajya ku ipeti rya Lieutenant General, agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka (Army Chief of Staff).
Lieutenant General Jacques Musemakweli wayoboraga ingabo zirwanira ku butaka yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara(Reserve Force Chief of Staff), asimbura kuri uwo mwanya Major General Aloys Muganga, we wagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara (Commander of the Mechanised Division).
Amakuru Kigali Today ikesha ishami ry’itangazamakuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF) avuga ko Umugaba Mukuru w’ingabo, General Patrick Nyamvumba yasabye abahawe inshingano nshya gukora cyane kandi bagakorana n’abandi nk’ikipe kugira ngo babashe kugera ku ntego.
Inkuru bijyanye:
Impinduka mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|