Abahanzi basabwe guhanga ibyubaka u Rwanda

Ubwo hibukwaga abari abakozi n’abayobozi b’icyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko (MIJEUMA), abakinnyi ndetse n’abahanzi bishwe muri Jenoside, abahanzi bitabiriye icyo gikorwa basabwe guhanga ibihangano byubaka u Rwanda, ndetse urubyiruko muri rusange rwibutswa ko ari rwo ruhanzwe amaso.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho basobanuriwe uruhare rwa MIJEUMA mu ngengabitekerezo ya Jenoside, kuko yanateye inkunga abishe Abatutsi bifashishije ubuhanzi.

Icyo gikorwa cyahuje abakozi ba Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC), ndetse n’Inama Nkuru y’Abahanzi (RAC).

Mu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bajyanye umukoro ukomeye wo gusobanurira bagenzi babo uburyo Jenocide yateguwe, ndetse no guharanira ko itazasubira cyane cayne hakoreshwa imbaraga z’urubyiruko mu byiza, aho gukora nk’uko bagenzi babo bagize biturutse ku masomo mabi bahawe.

Umukinnyi wa Film nyarwanda, Umuhoza Delphine, avuga ko mu mateka basobanuriwe y’uburyo Jenocide yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, yabikuyemo umukoro wo kwigisha bagenzi be. Ati “Nakuyemo umukoro wo kujya gusobanurira urubyiruko rugenzi rwanjye amateka yaranze igihugu, mpereye ku bo dukorana, bamenye intandaro y’uburyo Jenocide yateguwe, abayiteguye n’abayikorewe kugira ngo tubirwanye ntibizasubire ukundi. Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu, iyo urubyiruko rwigishwa mbere n’ababyeyi bakarera neza ntibyari butange umusaruro mubi wo gutuma hicwa Abatutsi”.

Umuhoza yongeraho ko ibyo bitanga umukoro ukomeye cyane wo kwibaza uko urubyiruko rukwiye kurerwa, kugira ngo narwo ruzarerere u Rwanda hirindwa ko ibyabaye byazongera.

Mugisha Samuel ukina umukino wo gusigana ku magare, avuga ko hari icyo agiye gukora kugira ngo hamenyekane amateka nyayo hirindwa abayagoreka.

Ati “Nijeje urubyiruko ubufatanye no kubasangiza amateka nkuye hano, na bo bakazabasha kujya babisangiza abandi kugira ngo n’utabashije kuhagera asobanukirwe amateka nyayo y’igihugu”.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yibukije abagize urwo rurubyiruko ko bafite inshingano zo guhangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko guhanga hagendewe ku kubaka aho gusenya, nka bimwe mu byaranze urubyiruko rwo hambere.

Yagize ati “Ndasaba uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, hamwe n’ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenocide, bikorerwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ndasaba urubyiruko kugira ngo rwitabire kumenya ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga no kuvuguruza ibihuha, ipfobya n’ihakana rya Jenocide yakorewe Abatutsi”.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko u Rwanda ruhanze amaso urubyiruko, nk’uko Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo.

Asaba abahanzi guhanga ibihangano bitera ishyaka u Rwanda, hirindwa ibihangano bihembera urwango n’ivangura iryo ari ryo ryose aho rituruka hose n’aho ryakorerwa.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, yongeraho ko mu bushakashatsi bwakozwe muri 2019 ku bazize Jenocide yakorewe abatutsi bari abakozi ba MIJEUMA, bukozwe n’icyahoze ari Minisiteri ya siporo n’umuco n’icyahoze ari Minisiteri y’urubyiruko, bugaragaza ko abayobozi n’abakozi b’iyo Minisiteri bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, mu guhembera urwango kuri benshi by’umwihariko Politiki yo kuvangura, gutonesha, amacakubiri mu koreka igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka