Abahagarariye ibihugu byabo muri Israel bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Colonel Joseph Rutabana, arasaba Umuryango Mpuzamahanga kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, uha ubutabera abayirokotse uhagurukira kurwanya umuco wo kudahana, ukanahagurukira kwimakaza itegeko rihana abayihakana n’abayipfobya.

Amb Col Rutabana yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Tel Aviv mu Misiri kuri uyu wa 7 Mata 2019.

Muri uwo muhango wari witabiriwe n’intumwa za Guverinoma ya Israel ndetse n’abambasaderi b’ibihugu byose muri Israel ndetse n’inshuti z’u Rwanda zituye muri Israel, Amb Rutabana yagaragaje isano iri hagati ya Jenoside yakorewe Abatutsi na Holocaust (Jenoside yakorewe Abayahudi) nka bumwe mu bwicanyi ndengakamere burenze ubundi bwabaye mu kinyejana cya 20.

Amb. Col. Rutabana yaboneyeho gusobanurira abari baje gufata u Rwanda mu mugongo muri uwo muhango inzira u Rwanda rwahisemo mu kwiyubaka aho yababwiye ko uyu mwaka u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko igira iti “Kwibuka Twiyubaka” rushyira imbaraga ku murage w’ubutwari, kwihangana n’ubumwe bw’Abanyarwanda, akaba ari byo urubyiruko rw’u Rwanda rusabwa kubakiraho.

Yagize ati “Ibi bizadufasha gukomeza gusigasira intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka muri iyi myaka 25 ishize no gukomeza intego y’imbaturabukungu y’igihugu.”

Yababwiye kandi ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye, u Rwanda rwahisemo kubakira ku bumwe, ubwiyunge n’amajyambere, rutangira kugendera mu nzira y’icyizere ifasha Abanyarwanda guharanira ahazaza habahesha agaciro n’uburumbuke.

Amb. Elron Yoram, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe umubano na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, imbere y’imbaga yari yaje gufata mu mugongo u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ukuntu Israel itishimiye uburyo Umuryango Mpuzamahanga warebereye ukavunira agati mu ryinyo igihe inzirakarengane z’Abatutsi zavutswaga ubuzima mu buryo bwa kinyamaswa.

Yagize ati “Umwanya nk’uyu ukwiye kudufasha gutekereza ku bugome ndengakamere nk’ubu bwa Jenoside n’akamaro ko gukorera hamwe mu kwirinda ko yakongera kubaho ahandi ahari ho hose ku isi. Wagombye no kutubera umwanya kandi wo kwigira ku ntambwe u Rwanda rwateye y’ubwiyunge no kubaka igihugu nyuma y’ibihe by’amage.”

Amb Yoram na we yunze mu rya mugenzi we Col Amb Rutabana uhagarariye u Rwanda muri Israel agaragaza isano riri hagati y’ibihugu byombi ndetse n’umubano utagira amakemwa hagati y’u Rwanda na Israel.

Yavuze ko u Rwanda ari inshuti magara ibimburira izindi muri Afurika, agaragaza ko uwo mubano unashimangirwa no kuba Israel yarafunguye ambasade yayo i Kigali mu minsi ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tel Aviv ntago ari mu misiri
Mutava aho muzambya ibintu kandi arimwe mwakabyubatse.kosora vuba cyangwa upinge uhagwe

Xavier yanditse ku itariki ya: 9-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka