Abagore baranenga bagenzi babo bakoze Jenoside

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, baravuga ko bitandukanyije n’abagore babaye ibigwari mu gihe cya Jenoside, baba imbarutso y’urupfu rw’Umututsi wa mbere wishwe muri ako gace.

Bamwe mu barokotse Jenoside batanga ubuhamya, bavuga ko abagore ari bo batangije Jenoside muri ako gace
Bamwe mu barokotse Jenoside batanga ubuhamya, bavuga ko abagore ari bo batangije Jenoside muri ako gace

Amateka y’iyahoze ari Komini Kinigi, agaragaza ko Umututsi wa mbere wishwe ari uwitwaga Bagayindiro Ndagijimana Samuel, wishwe n’abagore bifashishije amabuye.

Mu buhamya bwa Rwasibo Jean Pierre, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Musanze, avuga ko amateka y’iyahoze ari Komini Kinigi, Abatutsi batangiye kwicwa mu mwaka wa 1990 aho Umututsi wabimburiye abandi ari Ndagijimana Samuel wishwe n’abagore ku itariki 26 Mutarama 1991.

Agira ati “Umututsi wa mbere yishwe ku itariki 26 Mutarama 1991, yitwaga Bagayindiro Ndagijimana Samuel, yari umugabo mugufi, muto muto, yari mugufi cyane.

Rwasibo Jean Pierre, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Musanze
Rwasibo Jean Pierre, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Musanze

Yari amaze gufungurwa mu byitso by’Inkotanyi, ajya kwa Muramu we ahitwaga muri IDR, Interahamwe zanga kumwica kuko yari muto, ngo ntibashaka gukoresha intoki zabo ku muntu muto nk’uwo, bamushumuriza abagore ngo abe ari bo bamwica, abagore baramwahuka n’amabuye kugeza ashizemo umwuka”.

Nyuma y’ubwo buhamya, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Musanze yatangiye mu muhango wo ku itariki 26 Gicurasi 2019, wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu yahoze ari Komini Kinigi, Kigali Today yegereye bamwe mu bagore batuye muri ako gace, bagaragaza agahinda n’ipfunwe bafite nyuma y’uko abagore batangije Jenoside muri ako gace.

Uwitwa Nyirazibanje Winifrida ati “Kuba bariya bagore barishe uriya mututsi Bagayindiro, natwe baduteje umwanda mubi mu bagore n’abakecuru. Kuba umugore yafata ibuye nk’iri akaritura ku mugabo byaduteye ipfunwe, byaratubabaje cyane na n’ubu tunakibabaye twe twitandukanyije n’izo nkozi z’ibibi”.

Imiryango y'ababuze ababo muri Jenoside yunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi
Imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi

Mugenzi we ati “Kuba abagore baratangije ubwicanyi ino aha, byaratubabaje cyane, natwe n’ubwo turi abagore ariko kugira ngo umugore nyamugore ahangare guteza Jenoside byaratubabaje pe! Byaduteje umugayo”.

Abo bagore bavuga ko bafashe ingamba zo gutungira agatoki ubuyobozi, uwo ari we wese bazabona abazanamo amacakubiri n’ingengabitekerezo iganisha kuri Jenoside.

Uwitwa Nyiramaherezo ati “Turi gufata ingamba yo kugenda duhanana nkatwe abagore, ku buryo nta mugore uzongera kugira umujinya nk’uwo mu mutima, ntabwo bizongera kubaho byararangiye, Jenoside twarayanze, uzabigerageza ni ukumugeza kuri polisi nta handi”.

Mugenzi we witwa Nyirazibanje Winifrida, we yagize ati “Ubu rero twamaze guhindura amateka, tubonye umuntu umeze atyo, uzana ibitekerezo bibi mu bantu, ni ugutangira amakuru ku gihe, ubu turi maso nta kongera kutuzanamo ibyo kwica”.

Ubu mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 136, aho bose bishwe mbere y’umwaka wa 1994.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi rushyinguyemo imibiri 136
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi rushyinguyemo imibiri 136
Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kinigi
Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Kinigi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka