Abagize Rayon Sports bakoze urugendo rwo #Kwibuka banasura urwibutso rwa Nyanza (Amafoto)
Abagize ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2024, bakoze urugendo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyatangiye Saa munani z’amanywa, cyitabirwa n’abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana b’amakipe ya Rayon Sports mu bagabo n’abagore.
Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwatangiriye i Nyanza ya Kicukiro ku rusengero rwa New Bible Life, berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho bunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 100 ziharuhukiye.
Bageze ku rwibutso, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bibutswa ko bagomba kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, banamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye abitabiriye iki gikorwa bose, anashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside. Uwayezu kandi yanashimiye by’umwihariko abanyamahanga babarizwa muri Rayon Sports, bifatanyije n’Abanyarwanda kuri uyu munsi, abasaba ko bagomba guharanira ko abantu baba umwe, ndetse n’Abanyafurika bose bagaharanira kuba umwe.
Ohereza igitekerezo
|