Abagenzacyaha basabwe kutajenjekera icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irahamagarira abagize Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB), guhagurukira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ko bishobora kugira ingaruka mu Rwanda rw’ubu n’urw’ejo hazaza.
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Jean Damascène Bizimana, mu kiganiro yatanze ku wa Kane tariki 15 Kamena 2023, ubwo urwo rwego rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, igikorwa cyabimburiwe no gusura ndetse no kunamira imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku mugoroba wo ku itariki 14 Kamena 2023.
Mu kiganiro Minisitiri Dr. Bizimana yagejeje ku bakozi ba RIB, cyibanze cyane ku mateka y’u Rwanda, yaranzwe n’urwango rwari rwubakiye ku irondabwoko, rwatizwaga umurindi n’ishingwa ry’amashyaka ya Politiki, ari nabyo byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi itegurwa ndetse ikanashyirwa mu bikorwa.
Agendeye kuri ayo mateka, Minisitiri Bizimana yasabye abagize urwego rw’ubugenzacyaha guhagurukira icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, gitangiye kujya kigaragara no mu rubyiruko, kuko kititondewe cyagira ingaruka ku Banyarwanda n’ahazaza h’Igihugu.
Yagize ati “Sinemera ko mutinda kubakurikirana, muba mushaka ibimenyetso, ariko igihe byabonetse bikorwe hakiri kare, bikurikiranwe, kuko iyo batinze baroga abantu benshi, ni ukuyatahura mukayamenya ariko mushingira ku buremere bw’iki cyaha, n’abacamanza mukamenya ku bumvisha ko bakwiye na bo gukanguka bakamenya ko iki cyaha kiremereye, gifite amateka manini mu gihugu kandi cyagejeje u Rwanda kure.”
Akomeza agira ati “Uca imanza na we agomba kwishyira muri uwo mwanya, ntabwo uca urubanza yagombye kwivana muri uwo mwanya w’Igihugu, kuko ni ugukumira icyo cyaha kiremereye, kugira ngo urubyiruko rwacu rurimo 65% bafite munsi y’imyaka 30, bakomeje muri iyi ngengabitekerezo murumva twaba twerekera hehe.”
Mu butumwa yatanze nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jannot Ruhunga, yavuze ko umuco wo kudahana ugomba gucika, kubera ko mbere ya Jenoside byabayeho cyane.
Ati “Mu bintu byatumye na Jenoside iba hari n’umuco wo kudahana, wabayeho igihe kirekire, bituma bigera aho abantu bahinduka nk’inyamaswa, bakumva ko kwica nta kibazo.”
Akomeza agira ati “Umugenzacyaha rero iyo ibyo abizi nk’umuntu ufite inshingano zo gukumira icyaha no kukigenza, ari ibyaha bisanzwe nkanswe iyo bigeze ku cyaha cy’indengakamere nka Jenoside. Ibi bitwibutsa ko tugomba gushyira imbaraga nyinshi muNgukumira ibyaha, ariko no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ni inshingano z’umugenzacyaha kubishyiraho imbaraga akabiha agaciro kabyo, ku buryo nta kujenjeka iyo habayeho ibyaha nk’ibyo bishobora kugarura amacakubiri.”
Imibare ya RIB igaragaza ko guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, bamaze kwakira ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bingana na 326.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|