Abaganga batewe ipfunwe na bagenzi babo bateshutse kunshingano aho gukiza bakica

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu n’ubw’ibitaro bya Ruhengeri buravuga ko butewe ipfunwe n’abaganga babangirije umwuga muri Jenoside yakorwe Abatutsi aho bicaga abarwanyi aho kubitaho.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu bizwi nk’ibitaro bya Gisenyi hamwe n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho, bubitangaje mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bibuka abakozi n’abarwayi 35 bamaze kumenyekana bimwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba n’abandi bakomeje kuburirwa irengero.

Dr Lt Col William Kanyankore Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko batewe ipfunwe nk’abaganga kuba hari abaganga biyambuye ubumuntu bakica abo bagombaga kuvura.

“Dutewe Ipfunwe n’ibyakozwe n’abari abaganga mu gihe cya Jenoside bakiyambura ubumuntu bakica abarwanyi bagomba kuvura, ubu turacyabona ibisigisi by’ibyo bakoze kuko hari abarwayi batatugirira ikizere kubera ibyo abaganga babakoreye. Ni yo mpamvu dusaba abaganga guhindura aya mateka bita ku barwayi babahumuriza kandi babaha ikizere cyo gukira.”

Dr Kanyankore avuga ko mu bitaro bya Rubavu habonetse abarwayi n’abakozi b’ibitaro 17 nyamara ngo hariciwe abantu benshi, bagasaba abafite amakuru kuyatanga kugira ngo ababuze ababo babashyingure mu cyubahiro. “

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko hari Abatutsi benshi biciwe mu karere ka Rubavu ariko bikomeje kugorana kumenya amakuru yaho imibiri yatawe.

Murenzi Janvier umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu avuga ko abanyarwanda bagomba gushyira imbere ubunyarwanda mu kumva ubumwe, bakabikora bagaragaza imibiri yabishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibitaro bya Gisenyi n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze urugendo rwo kuzirikana inzira igoranye Abatutsi banyujijwemo bicwa, hashyirwa n’indabo mu mugezi wa Sebeya hazirikanwa abishwe batawe mu mazi, haba n’igikorwa cyo kugenera inka z’imbyeyi imiryango itatu ifite ababo baguye mu bitaro bya Gisenyi.

Mu Ruhengeri abaganga bishe abandi baganga

Mu bitaro bya Ruhengeri ho uretse kuba abaganga barishe abo bakagombye kuvura ntibasize na bagenzi babo bakoraga umwuga umwe.

Urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside mu bitaro bya Ruhengeri
Urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside mu bitaro bya Ruhengeri

Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, yavuze ko ibyo bitaro byiciwemo Abatutsi benshi nubwo abamaze kumenyekana ari 23, abenshi muri bo ngo ni abaganga bishwe bahigwa na bagenzi babo bahuje umwuga.

Agira ati “Ni agahomamunwa kuba umuganga ateshuka ku nshingano zikomeye ashinzwe akica umuntu, abaganga biciwe muri ibi bitaro bishwe na bagenzi babo aho babatungiraga agatoki Interahamwe.”

Dr Muhire akomeza agira ati“ Abiciwe muri ibi bitaro abenshi bicwaga babyinjiramo abandi bakicwa babirimo, amakuru twamenye nuko nta bitero by’Interahamwe byinjiye muri ibi bitaro, ahubwo twebwe nk’abakozi, nitwe twagiraga uruhare rukomeye mu kuranga uwabaga wihishe ahariho hose, akavanwa muri ibi bitaro akajyanwa kwicwa″.

Abenshi mubatanze ubuhamya, bavuze ko itotezwa ry’Abatutsi bari abaganga n’abakozi muri ibyo bitaro, ryatangiye muri 1990 aho batangiye kwitwa ibyitso by’Inkotanyi, bamwe bakicwa.

Mukantabana Beatha wari umukozi w'ibitaro bya Ruhengeri mu 1990 ngo abatutsi ntibigeze bagoheka
Mukantabana Beatha wari umukozi w’ibitaro bya Ruhengeri mu 1990 ngo abatutsi ntibigeze bagoheka

Mukarutabana Béâtha, wari umukozi muri ibyo bitaro muri 1990, mu buhamya bwe, avuga Abatutsi muri ibyo bitaro batangiye kwicwa mu 1991 bitwa inyenzi, bamwe bagakubitwa, bakicwa abandi bagafungwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko bukomeje gushakira hamwe uburyo bwakomeza kwita ku barokotse Jenoside.

Uwamariya Marie Claire, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bakomeje kubashakira amacumbi n’ibindi nkenerwa bibafasha mu buzima bwabo.

Muri ibyo bitaro bya Ruhengeri hakomeje kugaragara ibura ry’amakuru yimbitse ku batutsi biciwe muri ibyo bitaro, aho hari imibiri y’abatutsi bahiciwe ikomeje kubura yakagomye gushyingurwa mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka