Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside

Ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Manchester United mu Rwanda, bavuga ko atari abafana b’abavuzanduru gusa ahubwo buri mwaka bashaka igikorwa bafashamo Abanyarwanda, cyane cyane abatishoboye hagamijwe kububaka mu bushobozi no mu mibereho myiza.

Iyi nka yahawe Nyirabahizi yiswe Kiroko cya Manchester United
Iyi nka yahawe Nyirabahizi yiswe Kiroko cya Manchester United

Babitangaje ku gicamunsi cyo ku wa 24 Kamena 2023, ubwo bashyikirizaga inka uwarokotse Jenoside utishoboye, wo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Kananga Emmanuel, umwe mu bafana b’iyo kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, avuga ko iki gikorwa cyo kuremera uwarokotse Jenoside utishoboye ari ngarukamwaka, kandi kigakorwa mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ibi bikorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda yatangijwe na Perezida wa Repubulika, yo koroza Abanyarwanda inka ndetse no kugaragaza ubudasa bwabo nk’abafana ba Manchester, aho batagomba kuba abavuzanduru gusa ahubwo banashyigikira gahunda z’Igihugu.

Ati “Twasanze tugomba gushaka ubudasa budutandukanya n’abandi bafana, tutagomba gutwarwa n’amarangamutima yo gufana gusa, ntitube abafana b’abavuzanduru twirukanka ku misozi twagiye guhurira ahantu berekana imipira, ahubwo dufite n’inshingano zo kwita kuri bagenzi bacu batishoboye.”

Abaturanyi bishimiye ko mugenzi wabo yorojwe
Abaturanyi bishimiye ko mugenzi wabo yorojwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven, avuga ko kuba abafana b’iyo kipe bishakamo ubushobozi bakoroza utishoboye, bikwiye no gutera ishyari abafana b’andi makipe nabo bakajya bagira ibikorwa bakora bigamije kuzamura imibereho y’abaturage, aho guhanganira ku makipe bakunda.

Agira ati “Yego twagira umwanya wo kujya impaka bitewe n’iyo buri wese afana, ariko na nyuma tukibuka nk’abanyagihugu ko tugomba kugira ibikorwa bifasha abatishoboye haba kububakira, kubishyurira mituweli n’ibindi, aho kubaratira amakipe dufana.”

Nyirabahizi Pelagie warojwe inka, avuga ko ubundi yavukiye mu nka ndetse azibyukiramo, ariko ngo abishe umuryango we n’inka ntibazisize.

Avuga ko kuba yarabashije kurokoka, akitabwaho mu buryo bwose bushoboka, byamuhaga n’ikizere cyo kongera gutunga inka.

Ati “Navukiye mu mata nyabyirukiramo ariko abicanyi bantwariye umuryango banatwara ibyacu, ariko nongeye kwishima ndetse imyaka 63 nari mfite ngiye kugaruka muri 40. Iyi nka izampa ifumbire ndetse n’inshuti kuko sinzanywa amata jyenyine nzayasangira n’abaturanyi.”

Bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
Bunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso

Uretse inka ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 400,000 yanahawe umunyu, imiti yo kuyivura no kuyoza ndetse n’ipompo n’icyemezo cy’uko inka ye iri mu bwishingizi, ku buryo ikibazo yagira yahita ashumbushwa.

Aba bafana ba Manchester United, mbere y’uko baza koroza Nyirabahizi, bahereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro mu rwego rwo kumenya amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Murambi, ariko no kunamira inzirakarengane zirenga 20,000 zishyinguye muri urwo rwibutso.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka