Abadiventisite bibutse abapasitoro 70 biciwe i Gitwe

Tariki 19/05/2013, Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryibutse abari abapasitoro baryo basaga 70 biciwe i Gitwe tariki 20/05/1994.

Abari abapasitoro b’i Gitwe ubwo bicwaga bajyanywe ahitwa mu Nkomero ho mu karere ka Nyanza, bagenda baririmba indirimbo yo guhimbaza Imana bagira bati “Turajya i Siyoni” ariko nkuko byavuzwe na bamwe barokotse Jenoside batanze ubuhamya, abicanyi nta mpuhwe babagaragarije.

Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko abantu bibeshya ko ari abakrisitu.
Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko abantu bibeshya ko ari abakrisitu.

Pasiteri Ezra Mpyisi wavuze amwe ku mateka yaranze i Gitwe n’u Rwanda muri rusange mu gahinda kenshi yagize ati “Mwa bantu mwe, twebwe turababeshya namwe mukatubeshya ngo mwabaye abakirisitu, ese kuki ubu bwicanyi bwabaye?” Mpyisi yaboneyeho kubasaba guhinduka by’ukuri.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda, Pasitoro Byiringiro Esron, yatangarije abari baje kwibuka ko afite ikimwaro kinshi ku byabaye mu bakirisitu b’Itorero ayoboye, yemeza ko umucyo Itorero ryigishije utakurikijwe mu mibereho y’abakirisitu mu 1994, ubwo u Rwanda rwari muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi bakurikirana ubuhamya bw'abarokokeye Gitwe.
Abayobozi bakurikirana ubuhamya bw’abarokokeye Gitwe.

Itorero ryiyemeje gufasha abana babiri b’imfubyi za Jenoside kubarihira amashuri mu byiciro byose mu rwego rwo kwigira, bagirira n’akamaro igihugu cyababyaye.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yashimiye Itorero ryagize uruhare muri iki gikorwa cyo guha agaciro abari abapasitoro baryo, asaba abantu ko aho u Rwanda rugeze ibisubizo byose biri imbere y’Abanyarwanda, ko nta na kimwe kiri inyuma yabo, ati “Iyo twibuka natwe tuba twaje kwirengera, twishakamo ibisubizo”.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, avuga ko ibisubizo by'ibibazo Abanyarwanda bahuye nabyo biri mu maboko yabo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, avuga ko ibisubizo by’ibibazo Abanyarwanda bahuye nabyo biri mu maboko yabo.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yasabye urubyiruko rwo mbaraga y’igihugu guharanira kubaho, kandi rukitoza kuzaba abayobozi b’ejo beza, bityo u Rwanda rugatera imbere ruzira Jenoside nk’iyabaye mu 1994.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka abapasitoro b’Itorero ry’Abadivantisiti b’i Gitwe hashimiwe mu ruhame abagize uruhare mu guhisha bamwe mu Batutsi barokotse Jenoside barimo Ndamage Ezechiel na Gatware Eliphaz, barokoye benshi mu bahigwaga bukware.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka