Abadiplomate bakorera mu Rwanda biyemeje guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi bahakorera bemeye inshingano zabo mu gufasha u Rwanda gukurikirana abashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyapolitiki bakorera mu Rwanda bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyapolitiki bakorera mu Rwanda bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Babitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kamena 2018, ubwo aba banyapolitiki bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Nkosinati yatangaje ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ridakwiye kwihanganirwa, asaba amahanga kubirwanya.

Yagize ati “Tugomba guta muri yombi, tukanohereza mu gihugu abakekwaho ibyaha bya Jenoside. Ni iby’agaciro ko hari ibihugu bimwe byatangiye kugira icyo bikora. Igihe cyo kureka guceceka kirageze.”

Abanyapolitiki biyemeje kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyapolitiki biyemeje kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Kimwe mu bibangamiye u Rwanda ni abakatiwe n’inkiko basigaye barekurwa igihe kitageze, ibikorwa bigirwamo uruhare n’umucamanza w’Umunyamerika Theodor Meron umaze 10 bari barakatiwe.

Amb. Nduhungirehe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), yasabye abahagarariye ibihugu byabo kugaragaza ukuri bazi kuri Jenoside.

Ati “Ukuri niko kuzadufasha gukomeza kwibuka Jenoside no kurinda abazadukomokaho ko bazasubira muri biriya bihe.

“Turizera ko mwe mwasuye inzibutso zitandukanye mu gihugu, mwaganiriye n’abarokotse Jenoside ndetse n’abo ingaruka zayo zagezeho. Twizeye ko muzakora ubuvugizi.”

Venuste Karasira warokotse Jenoside yatanze ubuhamya
Venuste Karasira warokotse Jenoside yatanze ubuhamya

Yasabye abanyapolitiki bagera kuri 40 bari bitabiriye uyu muhango kuba abavugizi ngo abo bantu batabwe muri yombi, abataraburanishwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Andi mafoto

Ambasaderi wa Afurika y'Epfo George Twala
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo George Twala
Amb. Olivier Nduhungirehe acana urumuri rw'icyizere
Amb. Olivier Nduhungirehe acana urumuri rw’icyizere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka