Abacitse ku icumu rya Jenoside babajwe n’imibiri y’ababo itarashyingurwa mu cyubahiro

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Rusizi babajwe n’imibiri 64 y’ababo biciwe mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Gihundwe batarashyingurwa mu cyubahiro.

Abo bantu bishwe n’Interahamwe zabajugunya munsi y’icyo kigo mu cyobo kimwe mu murenge wa Kamembe, akarere ka Rusizi. Imibiri yabo yataburuwe tariki 27/06/2012.

Iyo mibiri yataburuwe izashyingurwa tariki 30/06/2012 muri iyi minsi 100 yo kwibuka izo nzirakarengane; nk’uko bitangazwa na Rukazambuga Gilbert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe.

Umugabo yitwa Mpumuje Emmanuel aratangaza ko muri abo bantu bataburuwe harimo umugore we n’abana be batatu. Yanavuze ko afite intimba ku mutima, kubona imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 18 itarashyingurwa kandi aho yari iri hazwi neza.

Mpumuje, abe ntibarashyingurwa.
Mpumuje, abe ntibarashyingurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe atangaza ko hari hateganyijwe gahunda yo kubaka urwibutso rw’icyitegererezo rw’Akarere ka Rusizi i Nyarushishi mu murenge wa Nkungu, ari naho hageganywaga gushyingurwa iyo mibiri.

Nyuma y’aho hafashwe icyemezo cyo kuvugurura urwibutso rwa Rusizi rushyinguwemo izindi nzirakarengane z’Abatutsi, hemezwa ko n’iyo mibiri yataburuwe ariho izashyingurwa mu cyubahiro tariki 30/06/2012.

Musabwa Ephrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka