Abacitse ku icumu hagati y’imyaka 40 na 45 n’abari munsi ya 25 bakeneye ababegera

Abacikacumu ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari mu kigero cy’imyaka 40 na 45 no munsi ya 25, bakeneye ababegera kubera ihungabana batewe nayo, nk’uko ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Huye na Gisagara bwabigaragaje.

Ubushakashatsi bwakozwe na Jean de Dieu Ahishakiye na Damascène Nteziryayo ku bahura nabyo, basanze abari muri ibi byiciro bibiri aribo bahura n’ihungabana cyane kurusha abari mu bindi byiciro.

Basobanurira abitabiriye kongere ya Gatandatu ya AVEGA, kuri uyu wa Kane tariki 02/08/2012, bavuze ko mu gihe cy’icyunamo uyu mwaka, mu Turere twa Huye na Gisagara, ihungabana ryagaragaye muri ibyo byiciro bibiri.

Bavuga ko urebye igituma bariya babyeyi bahungabana ari ukubera ubukene, no kubona abana bangana n’ababo bishwe mu gihe cya Jenoside barangiza kaminuza bakabona akazi bagafasha ababyeyi babo, mu gihe bo nta cyizere cy’ejo hazaza bafite n’abana babo barishwe.

Kuba harashyizweho abafasha abahungabanye ku bitaro by’uturere, ni intambwe yatangiye guterwa kuko bifasha aba bahungabanye. Gusa ikibazo kigihari ni ubushobozi bwo kubona amatike yo kubageza ku bitaro kandi hari abakennye baba kure y’ibitaro.

Ahishakiye abona byari bikwiye ko aba bafasha bagenerwa uburyo bwo gusanga abagenerwabikorwa aho batuye. Nteziryayo we abona buri Murenge ugize umukozi ushinzwe iby’ihungabana byarushaho kuba byiza.

Abari bakiri bato mu gihe cya Jenoside (bari munsi y’imyaka 25) bakunda guhungabana bo, babiterwa no kuba batarabonye ababyeyi babitaho bitewe n’uko ababyeyi babo bwite bishwe muri Jenoside.

Ahishakiye yatanze urugero rw’umwana uba ahitwa mu Cyabakamyi utagira umuryango, utunzwe no kuragira kugira ngo abone aho aba.

Uretse abafasha mu by’ubuzima bwo mu mutwe, Ahishakiye yanasabye abanyamuryango ba AVEGA gutekereza ku buryo bajya begera abakecuru, inshike n’imfubyi bakabasura, bakabaganiriza, kuko na byo babikeneye kugira ngo
ubuzima bwabo bugende neza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka