Ab’ubu bajye batanga serivisi nziza kuko bakorera mu mwuka mwiza (Ubuhamya)

Umusaza Mabano warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarakoreye Perefegitura ya Butare kuva mbere ya Jenoside, avuga ko abakorera Leta muri iki gihe bari bakwiye gutanga serivisi nziza kuko bo bakorera mu mwuka mwiza.

Banashyize indabo ku rwibutso (monument) ruriho amazina y'abazwi bazize Jenoside bari abakozi ba Perefegitura Butare, Gikongoro na Gitarama
Banashyize indabo ku rwibutso (monument) ruriho amazina y’abazwi bazize Jenoside bari abakozi ba Perefegitura Butare, Gikongoro na Gitarama

Yabigarutseho tariki 30 Kamena 2022, ubwo Intara y’Amajyepho yibukaga abari abakozi ba Perefegitura za Butare, Gikongoro ba Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwe, Mabano wakoreye Perefegitura ya Butare kuva mu 1970, yavuze ukuntu gukora muri ibyo bihe byari bigoye, kuko wabanzaga kubazwa aho ukomoka n’ubwoko bwawe.

Byatumaga ukora wigengesereye, wirinda kuba wakoma uturuka za Gisenyi na Ruhengeri, kabone n’ubwo yaba akora nabi nyamara umukoresha.

Yagize ati "Ubu umuntu araza agakora, ntawe umubaza ngo uri uwa he? Uri mwene nde? N’ubwoko bwawe ndetse, kera byari bikomeye. Abantu bafite akazi muri iki gihe mujye mushima Leta, akazi mugakore neza, mutange serivisi neza mutitaye ku byabaye."

N’abandi bafashe ijambo bagiye bagaruka ku butumwa bushishikariza Abanyarwanda kubana neza, kuko Jenoside yagize ingaruka ku Banyarwanda bose: "Abishe bafite ikimwaro cy’ibyo bakoze, abiciwe bagendana amahwa y’uko ababo bishwe urupfu rubi", nk’uko byavuzwe na Gloriose Mukamwiza, mushiki w’uwari Perefe wa Perefegitura ya Butare, Dr Jean Baptiste Habyarimana, na we wishwe muri Jenoside.

Mukamwiza yanifuje ko ubuyobozi bw’Intara bwamufasha kumenya aho umubiri wa musaza we uherereye ngo awushyingure mu cyubahiro, kuko amakuru afite ari uko yagejejwe i Murambi igihe Guverinoma y’Abatabazi yari yahahungiye.

Prof. Immaculée Mukashema, umugore wa Innocent Bizimana na we wibukwa mu bari abakozi ba Perefegitura ya Butare bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, na we yagize ati "Tubereyeho kugira ngo dufashanye, twubahane, duterane inkunga mu butumwa buri wese afite muri iyi si no muri iki gihugu. Ntabwo tubereyeho kubangamirana cyangwa kwicana."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Busabizwa, na we yagize ati "Ubumwe bukwiye kutubera imbaraga zo kubaka igihugu cyacu. Tukareba ukuntu buri wese, uko Imana yamuremye, azana uruhare rwe kugira ngo tuzagere ku Rwanda twifuza."

Yunzemo at "Ni ukurwanya amacakubiri, tukagendera kuri politiki nziza y’Igihugu cyacu, tukiyubakira Igihugu cyacu."

Kugeza ubu amazina y’abakoraga muri Perefegitura za Butare, Gikongoro na Gitarama bazize Jenoside asomwa igihe bibukwa ni 99.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo busaba ababa bazi n’abandi batari ku rutonde rw’abibukwa gutanga amazina yabo, kugira ngo na bo barushyirweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka