15 irashize GAERG ihangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku cyumweru tariki 13 Mutarama 2019, umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, uzizihiza isabukuru y’imyaka 15 umaze ushinzwe.

GAERG imaze imyaka 15 ikaba ihuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
GAERG imaze imyaka 15 ikaba ihuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu muryango wavutse mu 2003, ufite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n’ayandi makimbirane,ndetse no kurushaho kubaka iterambere ry’u Rwanda.

Kuva ibayeho, GAERG yagize uruhare rukomeye mu kongerera icyizere cy’ubuzima abarokotse Jenoside, binyuze mu bikorwa bitandukanye bishingira ku bushakashatsi, cyane cyane mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hashize imyaka 10 GAERG itegura igikorwa cyo Kwibuka Imiryango yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kigenda kibera hirya no hino mu gihugu, gifite insanganyamatsiko igira iti “Ntukazime Nararokotse”

GAERG hamwe na AERG banategura kandi igikorwa ngarukamwaka kuva mu 2015 cyitwa AERG – GAERG Week, kibanziriza igihe cy’icyunamo, gikubiyemo ibikorwa bitandukanye mu gihugu hose, bigamije gufasha abarokotse Jenoside kugira ngo batangire igihe cy’icyunamo bakomeye.

GAERG yongerera abanyamuryango bayo ubumenyi n’ubushobozi binyuze muri gahunda zitandukanye zibanda ku burezi, imibereho myiza, ubuvugizi, n’izindi.

Muri izo gahunda harimo iy’ Uruhongore, aho abana bakomoka ku banyamuryango ba GAERG bahura mu biruhuko bagasangira ubumenyi ku muco, gukunda igihugu, n’andi masomo y’ingirakamaro.

GAERG kandi, hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, ihugura abanyamuryango bayo hamwe n’Abanyarwanda bose muri rusange kuri gahunda zo kwihangira umurimo no kwizigamira hagamijwe kuzamura imiberaho yabo.

Mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 15, GAERG yakoze ibikorwa bitandukanye byakorewe mu miryango mito iyigize (familles), byibandaga ahanini ku gufashanya no gufasha umuryango Nyarwanda.

Muri byo twavuga Hobera Ubuzima, aho twasuye ababyeyi b’intwaza mu midugudu, hagamijwe kongera kubafasha gusubirana icyizere cy’ubuzima.

Hari kandi na “We get together initiative”, yahuje abanyamuryango bose ba GAERG mu rwego rwo kurushaho kumenyana, gusangira, no kwidagadura mu mikino cyane cyane y’umupira w’amaguru.

Kuri ubu, GAERG igizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi bitatu, bibumbiye mu miryango (familles) 111.

Muri iyi sabukuru hazatangizwa ku mugaragaro imishinga ibiri irimo Aheza Healing and Career Center, G – Innovation Development Fund (GIDF).

Aheza Healing and Career Center ni urugo ruherereye i Ntarama mu karere ka Bugesera, rutanga ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe (counseling).

G – Innovation Development Fund (GIDF) yo ikaba ari ikigega cy’ubwizerane cyashyizweho hakurikijwe amategeko y’u Rwanda agenga ibigega by’ubwizerane, kikaba kigamije gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse y’abanyamuryango ba GAERG hagamijwe kwiteza imbere.

Mu ntego nyamukuru ya GAERG igira iti “Isi izira Jenoside”, GAERG izakomeza kugira uruhare mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka