Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, tariki 11 Mata 2024 habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye muri Stade ya ULK, kibanzirizwa no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa (...)
Kuri Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe, Abanyarwanda, inshuti zabo, abayobozi mu nzego zitandakuye, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bakorera muri icyo gihugu, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abantu basaga Miliyoni mu 100 gusa.
Giraso Ella Parfaite, Umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri ya Kiruli (GS Kiruri) mu Murenge wa Base, yavuze umuvugo yahimbye uvuga ku bubi bwa Jenoside abaturage baratungurwa, ariko bashimishwa n’impanuro z’uwo mwana.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro ku wa Kane tariki 11 Mata 2024, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa, yibukije abitabiriye icyo gikorwa ko bakwiye gukomeza kwigenera ibyo bashaka (...)
Urubyiruko ruhuriye mu Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster), rwiyemeje kwigira ku mateka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose gifitanye isano nayo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bufatanyije na Komite ya IBUKA mu Murenge, bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Kibagabaga ruherereye muri uwo Murenge tariki 10 Mata 2024.
Mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 10 Mata 2024, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Antoine Cardinal Kambanda, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, (...)
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Umurenge wa Nyarugenge byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, tariki 10 Mata 2024.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yaganirije abakozi b’Akarere ka Gakenke, abasobanurira uburyo Abanyarwanda bari bunze ubumwe, busenywa n’abakoloni bigeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo ku rwego rw’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’Inama Njyanama y’uwo Murenge, Kayumba Bernard, yasabye abitabiriye icyo gikorwa, by’umwihariko urubyiruko, guha agaciro ibyagezweho bakabisigasira kugira ngo bitazasenyuka.
Kiliziya Gatolika yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwo kubaha ikiremwa muntu no gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abagize ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mata 2024, bakoze urugendo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu barokotse mu bafashwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, barifuza ko abari abayobozi icyo gihe babazwa aho imibiri y’ababo bishwe mu byitso iherereye bagashyingurwa mu cyubahiro.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, hazabaho ibikorwa byo kwegera abarokotse, incike n’abatishoboye baremerwe ndetse habeho na gahunda zo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Imyaka 30 irashize Isi ibonye Jenoside, kugeza ubu, itakiri ingingo yo kugibwaho impaka zo kwemeza niba ari yo cyangwa atari yo.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Sénégal bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi yitabiriwe n’abantu basaga 400 barimo Abanyarwanda batuye muri Senegal, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo muri Senegal (...)
Mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje gutangwa ubutumwa butandukanye bukomeza u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Ingaga za siporo ndetse n’amakipe yo mu Rwanda na yo yageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe.
Mu gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwego rw’Akarere ka Musanze wabaye umwanya wo kunenga ubutegetsi bwacuze umugambi wo kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, abaturage bashishikarizwa kubakira ku mateka y’aho Igihugu cyavuye n’ibyo kigezeho ubu, birinda amacakubiri nk’imwe mu (...)
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Mata, Perezida Paul Kagame, abajijwe ku cyo u Rwanda rukora mu gusigasira ibyagezweho n’imibanire y’ibindi bihugu, yasobanuye icyo igihugu gikora kugira ngo kigirane umubano mwiza n’ibindi.
Ku Cyumweru tariki 07 Mata 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria, abayobozi mu nzego za Leta muri icyo gihugu, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, ku nsangamatsiko (...)
Byukusenge Eugenie yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokokeye mu Mudugudu wa Kagese, Akagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.
Icyumweru cy’icyunamo no gutangira gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye henshi ku Isi harimo no kuri Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA), aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, basabwa gufata igihe bakajya Kwibuka no guha (...)
Ubwo Igihugu cyajyaga mu bihe by’icuraburindi nibwo ku myaka 11 gusa, Louise Ayinkamiye wavukiye mu cyahoze ari Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, yatangiye kubona ibitakwifuzwa kubonwa n’uwo ari we wese, yaba umukuru cyangwa umuto.
Ku Cyumweru tariki 7 Mata 2024, abantu basaga 300 barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Congo, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga muri Congo, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi nshuti z’u Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo, mu gikorwa cyo (...)
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 8 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yabajijwe ikibazo cy’uwo ari we, impamvu adakunda guseka ndetse n’uko yakira abamunenga byose bikaba ngo byibazwaho n’abatari bake.
Mukarugira Virginie uvuka mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, ni umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yuko ahizwe kuva mu 1990 afite imyaka 14.
Mu gihe mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Akarere ka Kicukiro karasaba abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ku Cyumweru tariki ya 07 mata 2024, Ambassade y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri Maroc n’inshuti zabo, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu byabereye mu murenge wa Nyamyumba ahiciwe Abatutsi benshi barimo n’abashoferi batwaraga amakamyo mu ruganda rwa Bralirwa.
Akarere ka Gasabo gakomeje kwinginga abaturage b’i Gasagara mu Murenge wa Rusororo, kabasaba gutanga amakuru y’ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, barimo imiryango hafi 50 yazimye burundu.