Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibilira, banaremera uwarokotse Jenoside bamworoza inka, nk’uko babyiyemeje ko buri mwaka bazajya bakora bene icyo gikorwa.
Ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bwatangaje ko ibitaro bizimuka ariko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruhari n’amateka y’ibyabere mu cyahoze ari CHK mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bisigare.
Intumwa zaturutse mu gihugu cya Uganda muri Kaminuza Ya Kampala zagiriye uruzinduko mu Rwanda, zisura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, barushaho gusobanukirwa n’ibyabaye mu Rwanda, ndetse biha n’intego yo kwigisha amahoro aho bazajya hose.
Ubwo urubyiruko 320 rwo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rwasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ku wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025, rwasobanuriwe ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane zirenga 800 zirushyinguwemo, runenga abishe abo Batutsi bababeshya ko babahungirishirije mu rukiko.
Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banenga politiki yabibyemo Abanyarwanda amacakubiri kugeza bacitsemo ibice, aho abikorera bishe Abatutsi bari abakiriya babo.
Abakozi b’Akarere ka Muhanga bibutse bagenzi babo bakoreraga iyahoze ari Perefegitura Gitarama bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaha inka imiryango ibiri y’abarokotse.
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishuri ry’inshuke (Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice) ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu, muri uku kwezi kwa Kamena rimaze iminsi itanu mu gikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, avuga ko Idini ya Islamu mu mahame yayo yemera urugamba rwo kurwanya akarengane, no kurenganura abarimo gutotezwa, no kurwanya ikibi, iyi ikaba ari yo mpamvu bashima bakanaha agaciro urugamba rwatangijwe n’Inkotanyi rwo guhagarika Jenoside yakorewe (…)
Abanyamuryango ba Koperative ‘Twongere Umusaruro wa Kawa’, barimo abarokokeye Jenoside mu Kiliziya y’i Rukara, ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Abatutsi barenga ibihumbi umunani bashyinguye mu rwibutso ruri hafi y’iyo Kiliziya, bahamije ko uko kwishyira hamwe bibafasha komorana ibikomere no kwiyubaka.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, Gervais Butera Bagabe, avuga ko umucuruzi wagize uruhare muri Jenoside atumvaga umurimo we.
Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) bo mu Karere ka Musanze, bibukijwe ko amahirwe y’ishoramari bafite ubu atari ayo gushora mu bikorwa bisenya Igihugu n’ibindi bidafite umumaro, ahubwo ko bakwiye kuyakoresha mu gusigasira ibyagezweho.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yasabye imiryango Aegis Trust, Interpeace na Never Again ubufatanye mu kwamagana Abanyamakuru n’Abanyapolitiki "bica bakoresheje ikaramu (kwandika) hamwe n’ibiganiro bakora."
Mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Gikondo cyabaye ku mugoroba tariki 9 Kamena 2025, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Abanyarwanda birengagije isano bafitanye n’ibibahuza, bahitamo kwica abo bavuga ururimi rumwe ndetse bahuje n’Ubunyarwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi, arasaba abarangije ibihano bakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside basubiye mu miryango, kwitwararika bakabana neza n’abo basanga by’umwihariko imiryango biciye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, barashimira bacye bagize uruhare mu kurokora Abatutsi, bakanagaya abakomeje guhisha amakuru y’ahajugunywe abishwe bazize Jenoside, kuko bikomeza gutera ibikomere abarokotse.
Abanyeshuri ba Wisdom Instruction yo mu Karere ka Rubavu, bababajwe cyane n’ubugome n’ubwicanyi bwakorewe abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Mata kwibuka abari abakozi b’uruganda rw’icyayi ’Mata Tea Company Ltd’, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko umuryango ari inkingi ihetse Abanyarwanda, bityo iyo umuryango umwe uzimye Igihugu kiba kibuze amaboko.
Jean Baptiste Niyitegeka, umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, yabwiye abakozi b’umuryango Action Aid kimwe n’indimiryango mpuzamahanga, ko bakeneye kumva ijwi ryabo ryamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Abaturage bo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, baremeye imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amatungo magufi agizwe n’intama, banayiha ibiribwa hamwe n’ibikoresho by’isuku.
Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr. Christian Ngarambe, avuga ko umubare w’Abatutsi baguye muri CHUB utazwi, ariko ko mu bahaguye harimo abagera ku 150 bishwe bambuwe Abaganga batagira umupaka (MSF), mu gihe cy’iminsi ibiri gusa.
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Karere ka Muhanga, uragaya abikorera bo muri icyo gihe bashoye amafaranga n’ibikoresho mu kwica Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwagaye uwatanze inzu ye igatwikirwamo abana n’abagore 104, ahitwa i Mbuye mu Murenge wa Ngoma, bagashya kugeza bose bapfuye.
Mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 260 yimuriwe mu rwibutso rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka, kugira ngo (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko kwica abagore n’abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umugambi wo kurimbura burundu Abatutsi, ngo hatazagira uwongera kubabyara, cyangwa hatazagira umwana w’Umututsi ukura akabaho akazororka.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, avuga ko mu rwego rwo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu yahoze ari Komini Tambwe, ubu ni mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ubuyobozi bwafashe Umututsi bumwicira ku ibendera rya Komini kugira ngo butinyure abicanyi.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyabereye kuri Collège APACOPE ku wa Gatandatu 17 Gicurasi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo RWEGO NGARAMBE Emmanuel, yavuze ko kuba umuryango APACOPE waraharaniye uburezi kuri bose kuva mu gihe abawushinze batotezwaga bazizwa (…)
Murebwayire Josephine warokokeye mu Iseminari nto y’i Ndera yaragijwe Mutagatifu Visenti (PSSV), yasobanuye uburyo uruyuzi rwamuhishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’uko Padiri wahayoboraga, ubu akaba ari Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, na we aharasiwe kubera kwanga gutandukanya Abahutu n’Abatutsi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, avuga ko kwibuka bikwiye kubera Abanyarwanda umwanya wo gusuzuma uko umutima wabo witandukanya n’ibibi bigiye kuri Jenoside.
Abayobozi n’abakozi b’uruganda rw’isukari rwa Kabuye (Kabuye Sugar Factory), bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.