Wareba imikino ya La Liga kuri StarTimes

Igihe Lionel Messi yatangazaga mu cyumweru cya mbere cya Nzeri ko azaguma mu ikipe ya FC Barcelone, ibyishimo byabaye byose muri Espagne.Messi ntabwo ari umukinnyi ubonetse wese.

Uyu mukinnyi ukina imbere mu ikipe y’igihugu ya Argentine, yatwaye ballon d’or inshuro esheshatu, akaba afatwa na bamwe nk’umukinnyi mwiza cyangwa se umwe mu beza ku isi.

Ni na yo mpamvu ubwo yandikiraga ikipe ye ayisaba ibaruwa yamwemerera kujya mu yindi kipe, ikipe ye ndetse na shampiyona yose ya Espagne (La Liga), yarahungabanye.

Gusa ku wa Gatanu, ubwo shampiyona ya La Liga 2020-2021 izaba itangiye, Messi azagumana n’ikipe ye ndetse mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yivugiye ko azatanga ibishoboka byose kuri iyi kipe.

Ati “Nzakora ibishoboka byose kugira ngo mparanire intego zose z’ikipe, kandi nizere ko nzatura intsinzi abantu bose baduherekeza n’imiryango yabo, kugira ngo mbashe kwitangira ibyiza abantu bari mu bihe bibi, kandi ko tuzatsinda iyi virusi tugasubira mu buzima busanzwe”.

Amahirwe ye ya mbere yo kugaragaza ubushake bwe, azaza nyuma y’ibyumweru bitatu shampiyona itangiye, kuko imikino ibiri ya mbere ya Barcelona yimuwe mu rwego rwo guha iyi kipe umwanya uhagije wo kwitegura, kuko iheruka mu mikino ya nyuma ya ‘European cup competition’.

Real Madrid, Atletico Madrid na Sevilla zizatangira imikino yazo mu cyumweru cya kabiri.

Umukino ufungura shampiyona uzahuza ikipe ya Athletic Bilbao na Granada, yisanze itari mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize. Iyi kipe ya Diego Martinez (Granada), yasoje shampiyona iheruka ku mwanya wa karindwi.

Indi mikino itegerejwe na benshi ku munsi wa mbere wa shampiyona harimo uzahuza Valladolid na Real Sociedad, hamwe n’uzahuza Villarreal na Huesca iherutse kuzamuka.

Sociedad na Villarreal muri shampiyona iheruka byahanganiye kwinjira mu makipe ane ya mbere, kandi n’ubwo nta n’imwe muri aya makipe yigeze ishora menshi mu kugura abakinnyi bashya, zombi zifite abakinnyi bazo Mikel Merino na Pau Torres.

Aba bombi kandi bafashije ikipe yabo ya Espagne gutsinda ibitego 4-0 ikipe ya Ukraine, mu mikino y’amakipe y’ibihugu.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika iyi mikino hamwe n’imikino ya shampiyona ya La Liga, imbona nkubone ku mashene ya StarTimes.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka