Umukino mushya witwa ‘IGITEGO Lotto’ waguhesha amamiliyoni buri munsi

Mu rwego rwo kongerera amahirwe abakina tombola ya Inzozi Lotto, ubuyobozi bw’iyo tombola bwabashyiriyeho umukino mushya witwa IGITEGO Lotto aho abanyamahirwe bazajya batombora bagahabwa ibihembo byabo buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu ku itike y’amafaranga y’u Rwanda 200 yonyine.

Gukina uyu mukino kugira ngo utombore nta kindi bisaba ni ukujya ku rubuga rwa Inzozi Lotto (website) ari rwo www.inzozilotto.rw ukareba mu mikino ugahitamo IGITEGO LOTTO, ugahitamo imibare 2 gusa indi ine ukayihitirwamo na Inzozi Lotto, kuko kugira ngo umuntu atombore ni ukuba yahisemo imibare 6.

Abatoni Lydia Camilla ukora muri Inzozi Lotto avuga ko umukinnyi ahitamo imibare ibiri mu mibare 6 igizwe na tike, ashobora guhitamo imibare 2 ibanza cyangwa agahitamo iyo hagati cyangwa agahitamo 2 y’inyuma. Indi mibare 4 ayihitamo akurikije amatike ari butombore kugira ngo yuzure imibare 6.

Umuntu uzajya utombora muri uyu mukino wa IGITEGO Lotto azajya ahabwa 47% by’amafaranga yabonetse muri uwo mukino.

Ati “Niba amafaranga angana na miliyoni imwe ari yo yabonetse mu bakinnyi bakinnye uwo munsi, uwatsinze azajya ahabwa 47% y’iyo miliyoni ni ukuvuga ibihumbi 470 frw.

Ni umukino uzajya uba buri munsi, hazajya habonekamo umuntu umwe utsinda kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu. Uwatsinze azajya ahita ahabwa igihembo cye yatsindiye.

Nshuti Thierry ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Inzozi Lotto avuga ko umukino wa IGITEGO Lotto uje ari igisubizo ku bakinnyi ba Inzozi Lotto kuko uyu mukino ugamije guha abantu benshi amahirwe yo kujya batsindira amafaranga buri munsi.

Ati “Iyo ukinnye ubifashijwemo n’umu agenti wacu ushobora guhitamo aho iyo mibare 2 ijya ushobora guhitamo imibare ibiri ya 2 ibanza cyangwa ugahitamo imibare 2 ya nyuma cyangwa ugahitamo imibare ijya hagati.”

Ku munsi havangwa amatike yaguzwe hagakurwamo imwe iri butombore, uwo watomboye Nshuti Thierry avuga ko ahabwa amafaranga angana na 47% by’amafaranga yacurujwe mu matike.

Ati “Buri munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba, itike imwe izakurwa mu matike yaguzwe uwo munsi, kandi uzatsinda azahabwa 47% by’amatike yose ya IGITEGO Lotto yaguzwe uwo munsi, hakuwemo umusoro”.

Itike yo gukina IGITEGO Lotto igura FRW 200 yonyine, ariko ushobora kugura amatike menshi nk’uko ubishaka ku munsi umwe kugira ngo wongere amahirwe yo gutsinda.

Gukina umukino wa IGITEGO Lotto biroroshye cyane kuko uyu mukino ntugusaba byinshi cyangwa gukora urugendo rurerure ahubwo wakina ukoresheje na telefone yawe ngendanwa, aho icyo usabwa ari ukuba ufite byibuze amafaranga 200 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, ugakanda *240# ugahitamo umukino wa IGITEGO Lotto maze ukegukana intsinzi y’amafaranga yawe.

Inzozi Lotto yatangiye hagati mu kwezi k’Ukuboza 2021, ikaba ari Tombola y’Igihugu igamije kunganira Leta mu kubona ubushobozi bwo guteza imbere Siporo zo mu Rwanda. Ibyo bikorwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo za Siporo zitandukanye mu Rwanda.

Nawe rero iyo witabiriye Tombola ya Inzozi Lotto, uba uteje imbere siporo mu Rwanda.

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 2424, cyangwa ukatwandikira ku mbuga nkoranyambaga zacu zose kuri @inzozilotto. Wanatwandikira kuri nimero yacu ya WhatsApp 0791402424.

Inzozi Lotto, Tsinda Dutsinde!

Umva ibindi bisobanuro byerekeranye n’uyu mukino muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Dukine dustinde

Habumuremyi antoine yanditse ku itariki ya: 9-08-2023  →  Musubize

Umuntu ashaka kwiyandikisha mu inzozi lotto agahabwa konti yabigenza ate?

OLIVIER yanditse ku itariki ya: 27-07-2023  →  Musubize

Ejo hashize mugiteg Lott narakiny none nabuze igisubizo nakimwe Kandi nimero yanyu ntirih 2424 nago nago batuvugish mutureber imamv nakiny Le 06/07/2023

Nshimiyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-07-2023  →  Musubize

Nigute tumara iminsi tutabona ibisubozo byo muri igitego lotto nka le01/02/2023,

[email protected] yanditse ku itariki ya: 4-02-2023  →  Musubize

Mwaramutse komutatubwiye uburyo twakura amafaranga tuba twatsindiye twanabahamagara ntimudufate Kandi dufite ibyokubabaza byinshi?

Nsabimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-10-2022  →  Musubize

Mwaramutseneza? Njye nashakaga gukinira kuri internet, gusa ikintu kirikunshanga niki" Ese ijambo banga ni uwamobile money? Cg nuwumuntu yihitiramo? Murakoze!

Tumwisige yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Buligihe iyompisemo imibare yanjye kuli jackpot lotto.murambwirango imibarempisemo Siyo.burigihe ni "Uguhabwa imibare"kuki mutareka ngo Ubuntu yihitiremo imibare kandi iyo option ya 2 ihari?

Alias yanditse ku itariki ya: 14-09-2022  →  Musubize

None SE iyo umuntu aguze itike akoresheje Telephone ubwo yabwirwa n’iki Niba imibare yahisemo Ibanza,Hagati cyangwa inyuma?

Kwizera yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Gukina igitego lotto

Ngomirakiza yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Gukina igitego lotto

Ngomirakiza yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Nkumuntu umaze gukina incuro nyinshi adatom ora we biterwa Niki kd undi muntu yaza rimwe ukumva ngo yatomboye, nagirango mbasobanuze gutombora bagendera kuki?

Nzamurambaho yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Nkumuntu umaze gukina incuro nyinshi adatom ora we biterwa Niki kd undi muntu yaza rimwe ukumva ngo yatomboye, nagirango mbasobanuze gutombora bagendera kuki?

Nzamurambaho yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka