Ubu wakwegukana MILIYONI ENYE muri Tombola ya Inzozi Jackpot Lotto y’iki Cyumweru

Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000RWF).

Jackpot yazamuye umubare w’amafaranga abantu batsindira ava kuri 3.500.000 RWF, agera kuri 4.000.000 RWF nyuma y’uko nta bayatsindiye mu cyumweru gishize. Iyo hatabonetse uyitsindira, tugenda twongera umubare w’amafaranga yo gutsindira. Nihagira utsinda muri tombola ya ‘Inzozi Lotto’ ku Cyumweru nijoro, azatahana amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni enye.

Usibye igihembo nyamukuru, haba harimo n’ibindi bihembo bitandukanye. Dore nk’ubu abanyamahirwe 898 bamaze kwakira ibihembo byabo bya Jackpot Lotto batsindiye mu cyumweru gishize.

Biroroshye cyane kuko wakina ukoresheje telefone yawe ngendanwa, aho icyo usabwa ari ukuba ufite byibuze amafaranga 500 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, ugakanda *240# ugahitamo umukino wa Jackpot Lotto uhita ugaragarizwa n’itariki nyirizina izatangazwaho abatsinze.

Uhitamo imibare 6 iri hagati ya 1 na 49, ikaguha amahirwe yo kuba watsindira 4,000,000. Iyo mibare ushobora guhitamo kuyihabwa cyangwa ukayiyandikira. Mu gihe wayiyandikiye jya wibuka gusiga umwanya hagati y’umubare n’undi. Jya wibuka kandi kugura itike imwe imwe.

Igihe cyo kwishyura niba uhisemo gukoresha Mobile Money ibuka gukanda *182*7*1# wemeze kwishyura, uhite uhabwa ubutumwa bugufi bukwereka imibare igize itike waguze maze utegereze ko amahirwe agusekera.

Ushobora no kugana aba agents bacu bari mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali. No mu Ntara twahageze aho wadusanga mu mujyi wa Musanze na Rubavu tukagufasha.

Ushobora no gukina unyuze ku rubuga rwacu rwa www.inzozilotto.rw ugakurikiza amabwiriza.

Kugura amatike menshi atandukanye ni ryo banga.

N’ubwo imibare yatsinze muri Jackpot Lotto imenyekana ku Cyumweru, uyu mukino ukinwa buri gihe uko ushatse. Iyi mikino ikinwa n’abagejeje ku myaka 18 kuzamura.

Inzozi Lotto yatangiye hagati mu kwezi k’Ukuboza 2021, ikaba ari tombola y’Igihugu igamije kunganira Leta mu kubona ubushobozi bwo guteza imbere siporo zo mu Rwanda. Ibyo bikorwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo za siporo zitandukanye mu Rwanda.

Nawe rero iyo witabiriye Tombola ya Inzozi Lotto, uba uteje imbere siporo mu Rwanda.

Inzozi Lotto, Tsinda Dutsinde!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese uwatsinze , amafaranga yatsindiye ayabina ate?
Mperutse guhabwa sms imbwira ko natsindiye frw yemwe bambwira n’umubare,barambwira NGO nayafata kuri konte yanjye ariko ntayo nabonye!
Narebye kuri momo yanjye nsanga ntayariho!
Bigenda bite iyo utsinze?

Isaac yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka