TECNO yamuritse telefone zigezweho, Bruce Melodie azibera Ambasaderi

Ikigo TECNO gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga hirya no hino ku Isi, ku wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023 cyamuritse telefone zikoresha Internet igezweho ya 5G. TECNO kandi yanerekanye umuhanzi Bruce Melodie uzazibera Ambasaderi akazajya azamamaza.

Izi telefone zishimirwa kugira ububiko bunini bw’imbere bugera kuri 512 GB na RAM igeza kuri 15GB, kandi zikabasha gutanga amashusho n’amafoto akeye n’ubwo haba mu mwijima ukabije.

Amashusho n’amafoto by’izi telefone birafatwa n’ubwo umuntu yaba agenda yihuta cyane (ari nko mu modoka) cyangwa anyeganyega, bikaza bikeye nk’aho yari ahagaze hamwe.

Telefone zashyizwe ku isoko ni iyitwa Phantom V Fold izingwa nk’igitabo ikagira screens ebyiri, PHANTOM X2, ndetse na CAMON 20 Series z’amoko atatu (CAMON 20 Premier, CAMON 20 Pro na CAMON 20).

Claver Rukundo ushinzwe guhugura abantu ku bijyanye n’imikorere ya telefone za TECNO agira ati "Ni ubwa mbere dushyizeho telefone ifite ’mega pixel’ 108 ziyihesha gufotora neza, ndetse akaba ari n’ubwa mbere tuzanye telefone ifite ’screens’ ebyiri ibumburwa nk’igitabo".

Rukundo avuga ko bateri z’izo telefone zibasha kumara umunsi wose umuntu azikoresha zitarashiramo umuriro, kandi kuzisharija bigafata igihe gito kitarenga isaha imwe (iminota 60).

Umuyobozi wa TECNO mu Rwanda Alex Liu avuga ko telefone zabo ubu zikenewe cyane ku masoko mpuzamahanga aho zizifashishwa mu guteza imbere inganda za cinema mu bihugu birenga 70 bakoreramo hirya no hino ku Isi.

Kugeza ubu igiciro cya CAMON 20 Series ni amafaranga 469,000Frw, PHANTOM V Fold igurwa 1,079,000Frw, mu gihe PHANTOM 2X Pro igurwa 587,000Frw.

Ikigo cy’itumanaho MTN cyiyemeje gucuruza izi telefone nshya za TECNO binyuze muri gahunda yiswe "Macye Macye", aho batanga telefone nk’inguzanyo, umuntu wayihawe akajya yishyura ibiceri (kuva kuri 300Frw buri munsi).

Uwifuza gufata izo telefone z’inguzanyo akanda *182*12# agakurikiza amabwiriza kugeza ubwo ayemerewe akajya kuyifata ku iduka rimwegereye.

Umuyobozi muri MTN-Rwanda ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga, Desire Ruhinguka, yizeza abagura izo telefone ko bazajya banahabwa 15G za ’internet’ imara ukwezi.

Ambasaderi wa telefone za CAMON muri TECNO, Bruce Melodie, avuga ko mu bitaramo agiye kujya ategura hazajya habamo kuzamamaza, ariko akaba atifuje kugaragaza igihe amasezerano azamara.

Ati "TECNO tugiye gukorana mu bikorwa byinshi haba mu mashusho y’indirimbo zanjye, n’izindi gahunda zanjye birashoboka ko mwababona (TECNO)".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko abanyarwanda twese tugiye gutunga telephone nziza Kandi zigezweho iyaba twese twamenyaga agaciro kabyo ko kubonera amakuru yisi ku gihe. MTN irakoze pe ntekereza ko hari abantu bari kuzarinda basaza nta smartphone batunze ariko nabo yabatekerejeho

MUTSINZI yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka