TECNO yamuritse CAMON 40 ifite bateri ishobora kumara imyaka itanu itarahindurwa

TECNO Rwanda yamuritse telefone za CAMON 40 Series
zifite bateri (Battery) ifite ubushobozi bwo kumara imyaka itanu itarahindurwa kandi ikora neza.

Bateri za telefone zo mu bwoko bwa CAMON Series zifite ubushobozi bungana na 5200 mAh buyemerera kumara amasaha arenga 32 itarashiramo umuriro kandi irimo gukoreshwa muri gahunda zose telefone zigezweho zikora.

Bateri ikoreshwa muri izo telefone ifite ubushobozi bwo kugira uburambe bw’imyaka irenga itanu itarahindurwa kandi ibika umuriro neza nk’ikiri nshya.

Telefone za CAMON 40 Series zamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, ziri mu bwoko bubiri burimo, CAMON 40 hamwe na CAMON 40 Pro.

Uretse kuba CAMON 40 Pro ifite ubushobozi bwo kuba ifite ubudahangarwa bwo kutajyamo amazi kuko ushobora no kuyikoresha wibiye mu mazi menshi igakomeza ikora neza, zihuriye ku kuba zifite ubushobozi bungana bwa bateri, ububiko bungana na GB 256, zikagira na GB 8 za RAM, ishobora no kongerwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imenyekanishabikorwa muri TECNO, Eddy Mucyo, avuga ko telefone za CAMON 40 zifite udushya twinshi ugereranyije n’izindi bari basanganywe.

Agira ati "Ni telefone ifite udushya twinshi ugereranyije n’izazibanjirije ndetse ugereranyije na telefone ziri ku isoko hano hanze zigiye zitandukanye. Zifite ibijyanye n’ubwenge buhangano (AI), yaba mu bijyanye na camera n’uburyo ikora."

Yongeraho ati"Aho ubasha kuyibaza ibintu ikagusubiza, ikakwandikira inyandiko yaba iz’urukundo, akazi n’izindi, bitewe n’icyo ushaka izikwandikira mu buryo bwa kinyamwuga. Mu buryo bwa camera ishobora gukura mu ifoto ibintu udashaka kandi ifoto ikaguma ari ya yindi, dukoresheje ubwenge buhangano bwayo."

Itandukaniro rya CAMON 40 na CAMON 40 Pro, ni uko CAMON 40 ifite IP ya 66, bivuze ko ifite ubushobozi bwo kutajyamo imikungugu n’imicanga hamwe n’amazi agenda ku muvuduko wo hejuru nk’imvura, mu gihe CAMON 40 Pro, ifite IP ya 68 iyemerera kugira ubushobozi bwo kujya mu mazi menshi ukaba wanayikoresherezamo.

Ahandi zitandukaniye ni ku birahure byazo, kuko ikiri kuri CAMON 40 kirambuye bisanzwe, mu gihe ikiri kuri CAMON 40 Pro gisa nk’igifite umugongo (Edge) ariko kikagira umwihariko w’uko kiba gikomeye ku buryo kidasaba kugishyiraho antibuloke.

Ni telefone kandi zitandukaniye ku bushobozi bwa camera zifotora kure (Tele photo) kuko CAMON 40 ifite megapikiseri (megapixels) 8, mu gihe CAMON 40 Pro ifite megapikiseri 50.

Telefone za CAMON Series zisanzwe zamamazwa n’umuhanzi Benjamin Mugisha uzwi cyane nka The Ben, akaba ari brand ambassador wa TECNO kuri telefone zo muri ubwo bwoko.

Uretse The Ben, abarimo Alex Muyoboke na Dj Sonia ni bamwe mu bazifashishwa mu kwamamaza izi telefone.

Nk’uko bimeze no ku zindi telefone za TECNO, iza CAMON 40 series uzishaka ashobora kuzisanga ku maduka yose ya TECNO ari mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho CAMON 40 igura ibihumbi 329 Frw naho CAMON 40 Pro ikagura ibihumbi 359, kandi umuntu akazihabwa ziherekejwe na internet y’ukwezi ya MTN itangwa mu gihe cy’amezi atatu nta kiguzi.

Akarusho karimo ni uko udashoboye kwishyurira rimwe ayo mafaranga, avugana n’abazigurisha ku maduka ya TECNO, agasobanurirwa uburyo ashobora kugenda yishyura macye macye mu byiciro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka