StarTimes yashyize ibicuruzwa byayo kuri promosiyo yise BAHO NEZA NA STARTIMES
Mu rwego rwo kurwanya Koronavirusi, StarTimes yahisemo kubaha ibihembo byafasha abaturarwanda kurwanya koronavirusi inashyira ibicuruzwa byayo kuri promosiyo yise BAHO NEZA NA STARTIMES. Iyi promosiyo yatangiye tariki ya 15/06/2020 ikazarangira tariki 31/07/2020.

Abafatabuguzi ba StarTimes bazabona amahirwe yo gutsindira ibihembo byinshi bitandukanye buri ku cyumweru, birimo Televisiyo Digital za StarTimes, telefone za TECNO CAMON 12 Pro, za Firigo na Moto. Ibi bihembo byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10,000,000 Rwf).
Mwakwibaza muti ese gutsindira ibi bihembo bisaba iki? Biroroshye cyane.
Ku muguzi mushya:
• Asabwa kugura dekoderi ikoresha antenne y’udushami, ubu ngubu muri promosiyo iri kugura 7,000Rwf ukongeraho 8,000Rwf bya Classic Bouquet. Wifuza kugura umugozi na entenne ukongeraho 7,000Rwf.
• Cyangwa kugura decoderi ifite Dish (igisahani) yaguraga 30,000Rwf, ubu iri kugura 10,000Rwf ukongeraho 15,000Rwf bya Super Bouquet.
• Cyangwa ugure televisiyo digital za StarTimes.
Ku muguzi usanzwe:
• Asabwa kugura abonema y’ukwezi nk’uko bisanzwe
Abatsinze bazajya batangazwa buri ku cyumweru kuri BTN 19:30 20:00, kuva tariki ya 21/06/2020 - 02/08/2020.
(21/06/2020; 28/06/2020; 05/07/2020; 12/07/2020; 19/07/2020; 26/07/2020; 02/08/2020)
Ibiciro by’ifatabuguzi rya StarTimes:

Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
njyewe mpora ngura abonoma yukwezi ark hari amashene atagaragara rwose ,hari nagaragara ark ntitwumve amajwi nimudufashe
njyewe mpora ngura abonoma yukwezi ark hari amashene atagaragara rwose ,hari nagaragara ark ntitwumve amajwi nimudufashe
murahenda mugabanye ibiciro
Rwose startime service zanyu zirahenda cyane kandi gukoresha decoderi yanyu iragorana pe muhindure muzane udushya ku biciro bito.
Ibi ni nk’uduhenda abana pee nawe se bongeje ibiciro kandi baziko covid 19 yahungabanije ubukungu ngo promotion koko bagombye kugabanya ibiciro murakoze
TV ifite inches 32 urimo kugura angahe ?
Ubuse ibiciro babigabanije gute kombona ahubwo bihenda kurusha uko byari biri ubu se iyo niyo promotion
Ntacyo bagabanyije kuri bouquets 0/5