StarTimes yahawe uburenganzira bwo kwerekana Shampiyona ya Esipanye ‘LaLiga Santander’

Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, yatangaje ko yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona ya Esipanye y’umupira w’amaguru w’icyiciro cya mbere, shampiyona zwi ku izina rya LaLiga Santander.

StarTimes yahawe uburenganzira bwo kwerekana iyo shampiyona ku mugabane wa Afurika mu bihugu 47 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu gihe cy’imyaka ine, ni ukuvuga guhera muri 2020 kugeza muri 2024.

StarTimes izajya yerekana iyo mikino mu rurimi rw’Igifaransa, ibi bikazafasha cyane cyane abatuye muri ibyo bihugu bumva urwo rurimi gukurikira neza shampiyona ya Esipanye LaLiga Santander, imwe muri shampiyona zikunzwe na benshi ku isi.

Umuyobozi w’ishami rya Siporo muri StarTimes, Kristen Miao, yavuze ko bishimiye guhabwa ububasha bwo kwerekana imikino y’umupira w’amaguru ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Esipanye. Yasobanuye ko gusaba ubwo burenganzira no kubuhabwa bigaragaza ubushake StarTimes ifite bwo guha abakiliya bayo serivisi nziza zerekeranye na siporo.

Umuyobozi w’ishami ry’amajwi n’amashusho muri Laliga, Melcior Soler, we yavuze ko ayoo masezerano ari ay’agaciro gakomeye kuko abakunzi b’umupira w’amaguru wa Esipanye bo muri Afurika bazabasha kuwureba mu buryo bworoshye kandi bawumva mu rurimi benshi bakoresha rw’Igifaransa.

StarTimes iratangira kwerekana iyi mikino guhera mu mwaka w’imikino (season) wa 2020/21. Iyo mikino izajya igaragara mu mashusho meza yo mu bwoko bwa High Definition (HD) kuri shene zitandukanye za StarTimes zerekana imikino, no kuri internet ukoresheje uburyo bwa StarTimes ON.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka