SPENN yazanye uburyo bwo kohereza amafaranga kuri konti za Banki no kuri Telefone

Ubuyobozi bwa SPENN bwamuritse ku mugaragaro uburyo bushya bwo kohereza amafaranga kuri buri konti ya Banki zikorera mu Rwanda ndetse no kuri telefone mu buryo bwa Mobile Money.

Ubu buri wese ufite konti mu buryo bwa SPENN mu Rwanda ashobora kohereza amafaranga yaba kuri banki iyo ari yo yose mu Rwanda cyangwa se kuri telefone ku mirongo yose ikorera mu Rwanda, kandi ku giciro kiri hasi.

Ni uburyo butakoreshwaga n’undi uwo ari we wese mu Rwanda kuko abenshi usanga bidashoboka kuba wabikura amafaranga ukoresheje ikoranabuhanga ngo ushobore kuyohereza kuri buri konti ya buri Banki yose mu zikorera mu Rwanda, cyangwa se kuri simcard ya buri murongo wa telefone ukorera mu Rwanda.

SPENN ni uburyo bwo kubikuza no kubitsa bukoreshwa bushamikiye kuri I&M Bank, ariko bikaba atari itegeko ko ubukoresha agomba kuba afite konti muri iyo Banki, kandi bugakoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga yaba irya telefone zigezweho (Smart Phones) cyangwa izisanzwe.

Ubusanzwe ufite konti muri SPENN yashoboraga kubikuza no kohererezanya gusa n’undi wo muri SPENN cyangwa se I&M Bank gusa, ku buryo byaberaga imbogamizi abatari bake mu gihe bashakaga kugira undi boherereza amafaranga atari muri SPENN.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa SPENN mu Rwanda, Julius Karake, yavuze ko bifuza gukorana na Banki zose ziri mu gihugu ndetse n’imirongo yose ya telefone zigikoreramo mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza kandi zinoze ku bakiriya babo.

Ati “Niba bashaka koherereza umutu yaba ari umukiriya wa SPENN cyangwa atari we, babashe kubikora, uyu munsi rero ikiduteranyirije aha ni ukubamurikira uburyo bushya twazanye bwa mbere mu gihugu bukorwa ako kanya, kuvana amafaranga hamwe uyajyanye ahandi bigakorwa mu gihe cy’amasegonda.”

Umuyobozi Mukuru wa SPENN mu Rwanda, Julius Karake, avuga ko mu minsi ya vuba abakiriya babo batangira kugezwaho izindi serivisi nyinshi kandi nziza
Umuyobozi Mukuru wa SPENN mu Rwanda, Julius Karake, avuga ko mu minsi ya vuba abakiriya babo batangira kugezwaho izindi serivisi nyinshi kandi nziza

Yakomeje agira ati “Nibaza ntashidikanya ko ari twe ba mbere dutanga iyi serivisi, kuko ushobora kuvana amafaranga yawe nk’umukiriya wa SPENN kuri konti yawe, ukayajyana kuri MoMo mu gihe kitarenze amasegonda atanu, kandi ku kiguzi gito cyane, aho umuntu ashobora kohereza amafaranga ayo ari yo yose mu gihe yaba ari munsi y’ibihumbi 150 ku kiguzi cy’amafaranga 200 gusa, umuntu ashobora no kohereza amafaranga kuri banki zose zikorera mu gihugu”.

Ibi ngo bizatuma umuntu wese aho yaba ari hose mu Rwanda ashobora gukoresha SPENN, yohereza amafaranga muri SPENN no hanze yayo, nyuma yabyo hakazanozwa uburyo bw’uko umuntu ashobora kuvana amafaranga ku zindi konti akayashyira muri SPENN.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairntow, avuga ko mu myaka itanu bamaze bakora, batangiranye ibikorwa byoroheje ariko ubu bageze ku bikorwa bikomeye by’uko umuntu ukoresha uburyo bwa SPENN aba afite gahunda zose za Banki mu mufuka we.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank avuga ko mu myaka itanu SPENN imaze batangiye bakora ibikorwa bito ariko ubu bageze ku rwego rushimishije
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank avuga ko mu myaka itanu SPENN imaze batangiye bakora ibikorwa bito ariko ubu bageze ku rwego rushimishije

Ati “Ushobora kubitsa, kubikuza, gusaba inguzanyo, aho tumaze gutanga izirenga miliyari enye hakoreshejwe uburyo bwa SPENN, tukaba dufite abarenga ibihumbi 400 bafitemo konti, ubu bukaba ari uburyo bukurikiyeho bwo kuyikoresha mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yayo”.

Uretse amafaranga 200 y’ikiguzi ku muntu wohereje ari hagati y’igihumbi n’ibihumbi 150 kuri telefone, ushatse kuyohereza kuri konti ya Banki acibwa amafaranga igihumbi y’ikiguzi.

Ibi bikorwa byose ngo ni mu rwego rwo kugabanya no guca amafaranga akoreshwa mu ntoki, aho umukiriya wa SPENN yashoboraga kuba akeneye kugira uwo aha amafaranga utayirimo bikamusaba ko ayabikuza akayamuha mu ntoki cyangwa akoresheje ubundi buryo butari ubwa SPENN.

Uretse mu Rwanda, SPENN ikorera mu bihugu nka Tanzania, Zambia, Nigeria, bakagira ibiro muri Philippines, London, Norway, Sweden, na Bangladesh.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka