Mu Rwanda hatangijwe televiziyo nshya igaragara kuri StarTimes

U Rwanda rwungutse televiziyo nshya ya ‘Ishusho TV’ izajya igaragara ku bafatabuguzi ba StarTimes, kuri shene 109 y’ifatabuguzi rya NOVA.

Bahamya ko Ishusho TV iziye igihe
Bahamya ko Ishusho TV iziye igihe

Umwihariko w’iyi televiziyo nshya, igiye kugaragaraho amwe mu mazina yari asanzwe amenyerewe mu mwuga w’itangazamakuru, ni ukwibanda ku muco nyarwanda ndetse na siporo.

Mugabo Jérôme, Umuyobozi Mukuru wa Ishusho Tv yagize ati “Igihugu kitagira umuco kirazima, aho niho twifuje kwerekeza gahunda y’Ishusho.”

Undi mwihariko abafatabuguzi ba StarTimes bazasanga kuri iyi shene nshya ya Ishusho, ni amakuru y’imikino imwe n’imwe idakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru.

Ishusho TV yatangijwe ku mugaragaro
Ishusho TV yatangijwe ku mugaragaro

Iyi televiziyo yatangiye kugaragara ku bafite ifatabuguzi rya Nova, yatangiranye ibiganiro bibiri aribyo iSports izajya ikorwa na Faustin Mugenzi uzwi cyane nka Simbigarukaho, wanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Azajya afatanya na Antoine Rutsindura uzwi cyane nka Mabombe, watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda akaba afatwa nk’umubyeyi w’abatoza.

Ikindi kiganiro ni Round and About kizajya gikorwa n’umunyarwenya Babou Joe, ndetse na Uwase umenyerewe ku biganiro bitambuka kuri Youtube.

Icyumba kizajya cyifashishwa mu ihuzwa ry'amashusho
Icyumba kizajya cyifashishwa mu ihuzwa ry’amashusho

Ushinzwe porogaramu zitambuka kuri StarTimes, Réné Paruku, asanga ishusho ije mu gihe cyiza kuko n’ubundi Startimes irimo gutegura Poromosiyo igenewe abana n’urubyiruko muri iki gihe bitegura kuza mu biruhuko.

Yagize ati “Turimo gutegura poromosiyo aho twazanye amashene mashya arimo nk’iyi Ishusho, twazanye shene nshya ya Cartoon Channel igenewe abana bakiri bato, hamwe na ST African Movie izafasha abakiri bato kuruhuka neza bareba filime zo muri Afurika.”

Umuyobozi wungirije w’Inteko y’Umuco, Jean Claude Uwiringiyimana, yizeje ubufatanye mu kunoza ururimi mu biganiro bitambuka ku Ishusho, aho biteguye kubafasha mu rugendo rwiza rwo guteza imbere umuco nyarwanda, binyuze mu mivugire ikwiye y’ururimi.

Mugabo Jérôme Umuyobozi Mukuru wa Ishusho TV
Mugabo Jérôme Umuyobozi Mukuru wa Ishusho TV
Babou Joe ni umwe mu banyamakuru bashya ba Ishusho TV
Babou Joe ni umwe mu banyamakuru bashya ba Ishusho TV
Jean Claude Uwiringiyimana
Jean Claude Uwiringiyimana

Amafoto: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

AMAFOTOYIYOTV

TUYIZEREERIC yanditse ku itariki ya: 24-01-2024  →  Musubize

Nizereko mutazatatira ingamba mwihaye
Natwe tubahaye ikaze

Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 12-03-2023  →  Musubize

Nizereko mutazatatira ingamba mwihaye
Natwe tubahaye ikaze

Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 12-03-2023  →  Musubize

Nizereko mutazatatira ingamba mwihaye
Natwe tubahaye ikaze

Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 12-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka