Menya uburyo Internet Banking ya BPR AtlasMara ikurinda gusiragira kuri banki

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo Covid-19 cyadukaga abantu bose basabwe kuguma mu rugo no kwitabira ikoranabuhanga ribafasha guhererekanya amafaranga batayakozeho kandi batari kumwe.

’Internet banking’ ni bumwe mu buryo Banki Nkuru y’u Rwanda(BNR) igaragaza ko bwakwihutisha gahunda u Rwanda rufite y’ubukungu budashingiye ku ihanahana ry’amafaranga mu ntoki.

Raporo ya BNR y’uyu mwaka wa 2020 igaragaza ko ikoreshwa ry’ikorananabuhanga muri serivisi z’imari muri uyu mwaka ryafashije abantu guhererekanya amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari igihumbi na 64, avuye kuri miliyari igihumbi n’enye mu mwaka ushize wa 2019.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yahise agira ati "kwaduka kw’icyorezo Covid-19 kwatumye habaho kwihutisha gahunda yo kwishyurana no guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga".

Ni gahunda BNR ivuga ko yatumye umusaruro w’ibikorwa by’abantu wiyongera kuva kuri 34.6% byariho muri Kamena 2019, ugera kuri 54% mu mpera za Kamena 2020, bitewe n’uko igihe abantu batakazaga bajya kwishyurana muri banki baba barimo gukora ibindi bitanga inyungu.

Covid-19 icyaduka, uwitwa Mugisha Jean Bosco ari mu bitabiriye vuba na bwangu gukoresha ’internet banking’, aho atongeye gutekereza k’uburyo azajya abikuza amafaranga muri banki agakomeza gukora ubucuruzi bwe, ari na ko akenera guhemba abakozi.

Yafashe mudasobwa ye irimo murandasi(internet), abanza gufunguza urubuga rwa Banki y’Abaturage(BPR Atlas Mara) asanzwe abitsamo, maze rumugezaho serivisi zose yibereye mu rugo iwe, atarinze kujya gutonda umurongo muri banki.

Iri koranabuhanga rya ’internet banking’ rifasha umuntu kumenya umubare w’amafaranga afite kuri konti n’uburyo yagiye abitswa cyangwa abikuzwa.

Rifasha kandi kwishyura ibintu binyuranye no guhererekanya amafaranga uyakuye kuri konti yawe ya BPR uyaha undi muntu kuri Mobile/Airtel Money cyangwa kuri konti yawe yaba iyo muri BPR cyangwa mu yindi banki.

Mugisha yagize ati "nkoresheje internet banking mbasha kugera kuri konti yanjye yo muri BPR igihe cyose(haba ninjoro cyangwa ku manywa), sinirirwa ntekereza kujya kuri banki".

Imirimo yo guhemba abakozi hakoreshejwe kubishyurira icyarimwe (bulk salaries), kwishyura imisoro, gusaba serivisi zirimo nk’agatabo ka sheki, inyemeza bwishyu n’ibindi, byose Mugisha abigerahi akoresheje mudasobwa ye, igihe ashakiye n’aho yaba ageze hose.

Icyo bisaba kugira ngo umuntu akoreshe internet banking ya BPR

Niba udasanzwe ufite konti muri BPR urayifunguza, yaba iyo kuzigama cyangwa iy’ubucuruzi, aho ushobora kubikorera kuri murandasi ufunguye urubuga https://bpr.rw/products/documents, cyangwa ukagana ishami rya BPR rikwegereye cyangwa umu ’agent’ hafi yawe bakagufasha.

Umaze gufunguza konti cyangwa usanzwe uyifite, wahita utangira kubitsaho amafaranga ubona, warangiza ukareba ishami rya BPR rikwegereye bakaguha rya koranabuhanga rya ’internet banking’ uzajya ukoresha imirimo yawe yose y’ubucuruzi utavuye aho uri.

Ubwo wahita utangira gukoresha ’internet banking’, aho ufata mudasobwa cyangwa telefone igezweho(smart phone), ugafungura urubuga rwa BPR Atlas Mara https://online.bpr.rw/mfmbs//ib, hanyuma ugakurikiza amabwiriza akwerekera ibyo wakoresha iryo koranabuhanga n’uburyo ugera ku cyo wifuza.

Uburyo bwo kwirinda abajura bakwiba bifashishije ikoranabuhanga

Umuntu wese ukoresha "internet banking" yirinda kwandarika ibikoresho bye nka telefone na mudasobwa bikirimo urubuga rwayo rufunguye, ndetse akirinda kugira aho agaragaza umubare w’ibanga watuma undi muntu wese agera kuri konti ye.

Hari igihe umuntu mufitanye isano yahamagara ati"mbwira umubare w’ibanga", ukawumubwira kuri telefone cyangwa ukawumwoherereza mu butumwa bugufi, kuri email cyangwa whatsapp wirengagije ko hari abandi benshi bagukurikiranye.

Umuntu ukoresha ’internet banking’ asabwa buri gihe guhora ahindura umubare w’ibanga kandi akawandika mu buryo bufifitse buvanze inyuguti n’imibare.

Niba ukoresha internet banking kandi uragirwa inama yo kutabika(save) urubuga winjiriraho muri mudasobwa cyangwa kuri telefone, ahubwo buri gihe uko ugiye gukoresha internet banking usabwa gufungura urwo rubuga bundi bushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu sindi mu rwanda by igihe gito nakora nte transfert ku muntu wanjye (umwana) kuri mobilemoney ko byanze kandi mba ngirango mbahe frw. Murakoze

Nkinzingabo languide yanditse ku itariki ya: 6-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka