Menya inguzanyo wasaba muri Banki ya Kigali ukishyurira umwana ishuri

Banki ya Kigali (BK Plc) yamaze ababyeyi impungenge z’aho bakura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri ibashishikariza kugana ishami ryayo riberegeye bagahabwa avansi ku mushahara cyangwa ku mafaranga abitswa kuri konti zabo buri gihe.

1.Wahabwa avansi ku mushahara (Overdraft)

Ni inguzanyo itangwa mu gihe umuntu aba atarabona umushahara kuri konti ye, yamara guhembwa bakajya bamukataho make make atarenze 50% cyangwa 1/2 cy’ayo ahembwa, akarangiza kuyishyura mu minsi mike.

Iyi nguzanyo itangwa mu minsi ibiri cyangwa itatu nyuma yo kuyisaba, ikishyurwa bitarenze amezi atatu ashobora kongerwa mu gihe habayeho ubwumvikane.

Ntabwo iyi nguzanyo umuntu ayihabwa avuga ko agiye kubaka cyangwa kuyikoresha nk’igishoro, kandi uwayihawe ntayikoreshe nta mafaranga y’ibihano acibwa.

Ni inguzanyo Banki ya Kigali itanga mu buryo bworoshye kandi bwihuse, hakabaho ubwumvikane no koroherana hagati ya Banki n’umukiriya mu gihe ayikeneye cyangwa ayishaka.

2.Inguzanyo bwite (Personal loan)

Ni inguzanyo umuntu asaba Banki bitari ngombwa kwerekana ingwate, ariko bigaterwa n’amanota afite mu kubitsa no kubikuza kuri konti ye.

Iyi nguzanyo ishingiye ku mafaranga umuntu abitsa kuri konti ye, yaba avuye ku mushahara, ku bukode bw’imitungo, kuri pansiyo cyangwa ahandi, ikishyurwa mu gihe gito cyane ugereranyije n’ubundi bwoko bw’inguzanyo.

Aya mafaranga yakoreshwa mu kugera ku ntego yose umuntu yifuza, akaba yishyurwa hongeweho inyungu itarenga 18%.

Uwasabye iyo nguzanyo aba ashobora kuyihabwa mu gihe cy’iminsi ine cyangwa itanu, akazayishyura bitarenze imyaka ine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Murakoze!nitwa Bizimana Gaetan Ntuye mukarere ka Kayonza.nasabaga niba bikunda ko mwadushyiriraho kwiyongera kwamezi Muri BK quick byibuze bikava kumezi 3 bikaba byagera kumezi 6 yo kwishyura inguzanyo.Murakoze

Bizimana Gaetan yanditse ku itariki ya: 30-03-2025  →  Musubize

Mumezemutemumeinguzanyo

Mwizerwa meresedeki yanditse ku itariki ya: 23-01-2025  →  Musubize

Ndashaka inyuzanyo
Nishyure amafaranga yishuri nayibona

Niyoyabishatse yanditse ku itariki ya: 17-10-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza
Konashakagaga inguzanyo mwayimpa

Muyambaze patrick yanditse ku itariki ya: 25-09-2024  →  Musubize

Kugirango mbe umukiriya wanyu ndasabwa iki??

Ndihokubwayo Manasseh yanditse ku itariki ya: 3-10-2024  →  Musubize

GANA ishami rya bank rikwegereye cyangwa umu agent wa BK agufashe

Bizimana Gaetan yanditse ku itariki ya: 30-03-2025  →  Musubize

Tubadhimiye uburyo jufashamo abakiriya banyu.Nigute umuntu yafungura A/C muri bank yanyu

Augustin yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka