Kwamamaza: BSC izanye HOME NET, internet ihendutse kandi yihuta

Ikigo gicuruza interineti, Broadband Systems Corporation (BSC), cyamurikiye abakiliya bacyo ikoranabuhanga rya Interineti bashobora gukoresha mu rugo ryitwa HOME NET ryashyizwe ku mugaragaro muri poromosiyo yiswe "Ni ÇHAP CHAP".

Iyi internet yamuritswe uyu munsi ku mugaragaro mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe ikaba izakomereza mu Turere dutandukanye mu Gihugu muri uku kwezi.

Ibirori byo kumurika iyi interineti byasusurukijwe n’umuhanzi w’icyamamare Senderi International Hit, aho abaturage babashije kubaza no kumenya amakuru atandukanye kuri iyi interineti ya HOME NET.

Benshi muri bo babashije gutsindira ibihembo bitandukanye bya HOME NET nyuma yo gusubiza ibibazo kuri iyi serivisi nshya igamije kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Banyarwanda nk’uko biri muri politike ya Leta na gahunda y’iterambere ya NST2.

Nk’uko byatangajwe na Duncan Mathieu Mugisha, umukozi wa BSC Ushinzwe ubucuruzi, iyi internet wayikoresha mu rugo rwawe ku mafaranga make ugereranyije n’ibindi biciro biri ku isoko rya internet mu Rwanda.

Mugisha ati: "Ku 20,000frw wabona megabytes 20 ku isegonda mu gihe kingana n’ukwezi, naho ku 35,000frw wabona megabytes 50 ku isegonda mu gihe kingana n’ukwezi. Iyi promosiyo yatangiriye mu Karere ka Rwamagana ikaba izakomereza mu gihugu hose.”

Bamwe mu baturage babashije kwigurira iyi internet ya HOME NET bemeza ko ari igisubizo kidasanzwe bari bategereje kuko bahoraga bakoresha amafaranga menshi mu kugura interineti ya buri munsi kandi idashinga.

Nshimiyimana Rachel ati: “Iyi interineti yihuta cyane kandi nziza, kandi ikindi ni uko ishobora gukoreshwa na benshi mu muryango.”

Undi witwa Muzatsinda Beatrice yavuze ko yaguze modem ya HOME NET kuko ifite interineti yihuta kandi yizewe kuko akenshi ngo aba akeneye interineti nziza kugire ngo areba inkuru ku miyoboro ya YouTube hamwe n’amakuru agezweho ku mbugankoranyabaga.

Abifuza kugura iyi interineti cyangwa gusobanuza bahamagara umurongo wa telefoni 4141.

Gahunda yo kumurika iyi interineti ya HOME NET iteganyijwe gukomereza mu Karere ka Rwamagana kugeza kuri italiki 7 z’uku kwezi. Naho muri Huye ni kuri (10 - 14); Muhanga - (17 - 21) na Bugesera (24 - 28).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ushatse kuyigura wayikura he ? Murakoze

Pasteur Rutiruka yanditse ku itariki ya: 10-03-2025  →  Musubize

Mega or gigabytes? Chief editor arihe!

Teta yanditse ku itariki ya: 6-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka