ITANGAZO: StarTimes irisegura ku bakiriya
Yanditswe na
KT Editorial
Bakiriya bacu,
Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi tubagezaho, tariki ya 09/09/2020 kuva saa sita z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo hazakorwa amavugururwa ku muyobora wa satellite.
Ibi bizatera ingaruka kuri sinyali (Signal) bityo abadukurikira bazahura n’imbogamizi ariko ni iby’akanya gato.
Dekoderi ubwazo zizikorera ivugururwa ubundi zisubize ku murongo. Nyuma y’ivugururwa, mukomeje kugira imbogamizi mu kureba amashene, mwaduhamagara ku murongo wa Telefoni wa StarTimes kuri izi nimero: 078 815 6600.
Tubaye tubashimiye ku myumvire n’ubufatanye bwiza.

Ohereza igitekerezo
|