Inzozi Jackpot Lotto yavuguruwe: Biroroshye gukina no gutsindira Miliyoni icumi (10,000,000Frw)

Inzozi Jackpot Lotto ubu igeze ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi, kandi gukina byarorohejwe. Uyu mukino ugiye kuba umukino abantu benshi bakunda kuko uburyo bwo gukinamo bwavuguruwe. Abantu 1,589 ni bo batsindiye amafaranga 3,392,000 ku wa 26 Kamena muri uyu mwaka wa 2022.

Ni gute watsindira aya mafaranga?

Birumvikana, uyu ni umukino w’amahirwe, ariko kugira ngo utsinde, ugomba kwisunga abahagarariye iyi sosiyete ku mihanda cyangwa ugasura urubuga rwacu rwa www.inzozilotto.rw cyangwa ugakina ukoresheje *240# ugakurikiza amabwiriza.

Mbere kugira ngo ukine uyu mukino umukinnyi yahitagamo imibare igera kuri itandatu mu mibare 49 uhereye kuri 1 kugeza kuri 49, ukayihuriza hamwe.

Gutsinda Inzozi Jackpot Lotto, wahitagamo imibare itandatu (guhera kuri 1 kugeza kuri 49) kugira ngo ubone itike yo gutombora.

Ariko ubu, abakina bahitamo imibare itanu hagati ya 1 na 35 warangiza ugatsindirira Jackpot.
Muri uyu mukino itike imwe igura 500 Rwf kandi, abakinnyi bashobora kwihitiramo imibare cyangwa bagahitirwamwo na gahunda ya mudasobwa.

Uwatsinze yohererezwa ubutumwa bugufi iyo bafite imibare yo gutsindiraho.
Undi mukino witwa Quick Lotto, umuntu asabwa guhitamo umubare umwe mu mibare 35 (0 Kugeza kuri 34) ugahitamo amafaranga ushora.

Buri minota icumi, gahunda ya mudasobwa ihitamo umubare iyo uhuje n’uwo mubare, utsindira inshuro 15 zikubye ayo washoye, hatarimo imisoro ku mafaranga washoye.

Urugero, niba mu mibare amafaranga washoye angana na 100 ubwo uzatsindira amafaranga 1500.

Mu kwezi gushize, hatangijwe undi mukino witwa “quick ten” aho buri minota itanu abakina bashobora gutsindira amafaranga.

Quick 10 ni umukino w’ubufindo aho umuntu asabwa guhitamo umubare umwe mu mibare icumi kandi ugakinwa buri minota itanu.

Kina Quick 10 uhitamo umubare umwe hagati ya 0 na 9.

Ushobora kwihitiramo cyangwa ugahitirwamo na Quick pick.

Bisaba hagati ya mafaranga 300 kugeza ku 10,000 ku mukino abatsinda bahabwa inshuro 6 z’ayo bakiniye hatarimo imisoro ku mafaranga bashoye.
Inzozi Lotto igamije kuzamura iterambere rya siporo kandi yizera ko buri munyarwanda afite inzozi zo kubona Abanyarwanda batwara ibikombe n’imidari mu mikino mpuzamahanga.

Nshuti Thierry ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mu Inzozi Lotto, avuga ko buri munsi bagenda bareba uko abantu bakina n’uburyo batsindamo.

Ati “Abantu badatsinze, abantu batabonye kuri ayo mafaranga bacika intege ntabwo bakomeza, icyo tubikoraho rero nuko tubaza abantu bakina tuti mwumva twahindura iki muri uyu mukino mwumva twakora gute mu mukino wacu.”

Zimwe mu nama abakiriya (Clinet) bagiriye Inzozi Lotto yatangiye kuzishyira mu bikorwa icyambere nuko abantu bababwiye ko guhitamo imibare 6 mu mibare 49 bumva ari imibare myinshi bagatekereza ko amahirwe yo gutsinda yaba makeya.

Ibyo rero byahise bihinduka kuko umuntu wese ukina Jack Pot azajya ahitamo imibare 5 mu mibare 35 urwo rutonde ruva kuri 1 rukagera kuri 35. Nshuti avuga ko amahirwe yo gutsinda muri iyi mibare yazamutse cyane bityo agashishikriza abakiriya gukina bakegukana intsinzi ya miriyoni 10.

Akomeza vuga ko uyu mukino ugamije guha amahirwe abakina Jack pot kuko icyo bifuza ari uko batsinda kuko abantu bose bakina jackpot bose baba bakurikiye cya gihembo nyamukuru kuko aricyo cy’ingenzi baba bashaka cya miliyoni 10.

Ati “Niyo mpamvu twahisemo ko amahirwe y’abakiriya yakwiyongera bakaba batsindira iki gihembo nyamukuru bagahitamo gusa imibare 5 mu mibare 35, aha niho Nshuti Thiery asaba buri wese ko umuntu wari waracitse intege muri uyu mukino yakongera akagerageza amahirwe kuko bishoboka ko yakwegukana igihembo cya miriyoni 10”.

Nshuti avuga ko ntawagombye kugira impungenge kuko amahirwe yo gukina bayazamuye, ni ukuvuga ko uzahuza imibare 5 n’imibare yateganyijwe gutombora kuri iki cyumweru niwe uzahabwa igihembo cya miriyoni 10.

Umuntu uzatombora imibare 4 na bonus azabona igihembo cy’ibihumbi 500 mu gihe yahabwaga umuntu wabonye imibare itanu na bonus, naho uwabonye imibare ine muri yanyindi 6 yatsinze azajya ahabwa ibihumbi 50. Uwabonye imibare 3 na Bonisi byari amafaranga ibihumbi bitatu ubu azahabwa amafaranga ibihumbi makumyabiri. Hanyuma uwabonye imibare 3 azahabwa ibihumbi 2500.

Inzozi Lotto yafunguye imiryango mu kuboza 2021 ku bufatanye na Carousel Ltd hamwe na Minisiteri ya Siporo.

Yashyizweho hashingiwe ku itegeko nimero 58/2021 ryo kuwa 21/ukuboza/2021 mu ingingo yaryo ya 22, kandi igendera ku ntego y’imikino y’amahirwe aho muri iri tegeko leta ifite uburenganzira bwo gushyiraho imikino ya mahirwe mukuzamura ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Gukina Jackpot Lotto biroroshye cyane kuko uyu mukino ntugusaba byinshi cyangwa gukora urugendo rurerure ahubwo wakina ukoresheje telefone yawe ngendanwa, aho icyo usabwa ari ukuba ufite byibuze amafaranga 500 kuri konti ya Mobile Money cyangwa iya Inzozi Lotto, ugakanda *240# ugahitamo umukino wa Jackpot Lotto uhita ugaragarizwa n’itariki nyirizina izatangazwaho abatsinze.

Uhitamo imibare 5 iri hagati ya 1 na 35, ikaguha amahirwe yo kuba watsindira 10,000,000 Rwf. Iyo mibare ushobora guhitamo kuyihabwa cyangwa ukayiyandikira. Mu gihe wayiyandikiye jya wibuka gusiga umwanya hagati y’umubare n’undi. Jya wibuka kandi kugura itike imwe imwe.

Igihe cyo kwishyura niba uhisemo gukoresha Mobile Money ibuka gukanda *182*7*1# wemeze kwishyura, uhite uhabwa ubutumwa bugufi bukwereka imibare igize itike waguze maze utegereze ko amahirwe agusekera.

Ushobora no kugana aba agents bacu baboneka mu Mujyi wa Kigali, n’ahandi mu Ntara nk’i Musanze, Rubavu, Huye, na Rwamagana. Ushobora no gukina unyuze ku rubuga rwacu rwa www.inzozilotto.rw ugakurikiza amabwiriza.

Kugura amatike menshi atandukanye ni ryo banga ryo gutsinda.

N’ubwo imibare yatsinze muri Jackpot Lotto imenyekana ku Cyumweru, uyu mukino ukinwa buri gihe uko ushatse. Iyi mikino ikinwa n’abagejeje ku myaka 18 kuzamura.

Inzozi Lotto yatangiye hagati mu kwezi k’Ukuboza 2021, ikaba ari tombola y’Igihugu igamije kunganira Leta mu kubona ubushobozi bwo guteza imbere siporo zo mu Rwanda. Ibyo bikorwa ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo za siporo zitandukanye mu Rwanda.

Nawe rero iyo witabiriye Tombola ya Inzozi Lotto, uba uteje imbere siporo mu Rwanda.

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 2424, cyangwa ukatwandikira ku mbuga nkoranyambaga zacu zose kuri @inzozilotto. Wanatwandikira kuri nimero yacu ya WhatsApp 0791402424.

Inzozi Lotto, Tsinda Dutsinde!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bagusubize nange numvireho kuko nange bayambaye ho

Hakizimana emmy yanditse ku itariki ya: 10-10-2022  →  Musubize

Njye si igitekerezo ahubwo ni ikibazo. Muri jackpot yicyumweru hatsindamo abantu bangahe? Ese iyo umuntu mumwoherereje ubutumwa kuri phone ngo yatsinze itike ya jackpot agasanga amafaranga ntagera no kugihumbi ubwo bisobanuye ko ariyo aba yatsindiye?

Mpabwanimana Mathias yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka