Infinix yarimbishije Kigali, izana telefone nshya ku isoko ry’u Rwanda

Sosiyete ya Infinix ikora telefone zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga yigaruriye amaso y’abagenda muri Kigali yifashishije ibirango yashyize hejuru y’umuturirwa wa KCT uri rwagati Mu mujyi wa Kigali.

Ni ibirango bibereye ijisho, by’umwihariko bikagaragarira neza abagenda mu mujyi mu masaha ya nijoro.

Sosiyete ya Infinix izwiho kugira ibicuruzwa bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho kandi biri ku giciro kidakanganye, bigakundwa n’abiganjemo urubyiruko hirya no hino ku isi.

Infinix yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 2013 ikaba ubu ikorera mu bihugu bisaga 40 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwo hagati, no mu bice bitandukanye bya Aziya.

Ni muri urwo rwego iyi sosiyete ikomeje kwagurira ibikorwa byayo hirya no hino ku isi, yamaze no kugeza ku isoko ryo mu Rwanda telefone zayo nshya ari zo Infinix NOTE7 na Infinix Hot 9.

Izi telefone zombi zifite imikorere itamenyerewe ku matelefone kandi zikagira n’imiterere ituma uzikoresha arushaho kuzishimira.

Telefone ya Infinix NOTE 7 iragutse ikaba ifite ikirahure (screen) kingana na 6.95” ndetse igatanga n’amashusho meza yo mu bwoko bwa High Definition (HD).

Iyi telefone ya Infinix NOTE 7 kandi ntigereranywa mu gufata amashusho, dore ko ifite Camera ya megapixel 48 ikaba ifite ubushobozi bwo gufata amashusho y’ibintu biri kure akaza neza neza atatakaje umwimerere.

Iyi telefone kandi ishobora gufata amashusho ku manywa na nijoro, ikaba ari nziza ku bakenera gufata amashusho y’akazi cyangwa mu gihe bidagadura.

Igaragara mu mabara atatu y’icyatsi kibisi, umukara n’ubururu. Izwiho kuba batiri yayo itamara umuriro vuba. Izo telefone zo mu mabara atandukanye zigira ibiciro biri hagati ya 162,7000 Frw na 182,700 Frw.

Telefone ya Infinix HOT 9 na yo ni yo nshya iri ku isoko y’ubwo bwoko bwa Infinix Hot. Ikoze mu buryo butuma uyikoresha yizihirwa. Ikoresha uburyo bw’amashusho meza ya HD ikaba ifite ikirahure (screen) kingana na 6.6”. Ifite camera y’inyuma ya Megapixel 13 na camera y’imbere ifite megapixel 8.

Izi telefone zombi zifite ububiko bunini bungana na 64GB ROM + 3GB RAM na 32GB ROM + 2GB RAM.

Infinix HOT 9 igaragara mu mabara atandukanye, ikaba igura hagati ya 117,900 Rwf na 139,900 Rwf.

Infinix kandi yashyizeho uburyo bwo korohereza abaguzi muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Abakiliya bashobora gutumiza ibicuruzwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga za Infinix maze abakozi b’iyo sosiyete bakabigeza ku babitumije nta kindi kiguzi cyiyongereyeho.

Abashobora kugera ku nzu z’ubucuruzi Infinix ikoreramo na bo bahawe ikaze, dore ko abakozi bayo baba biteguye kubaha serivisi ibanyuze.

Ababasha kugera ahacururizwa Infinix NOTE 7 na Infinix hot 9 baba bafite amahirwe yo kubona impano zitandukanye muri Poromosiyo yiswe “Buy one win another”.

Ku bindi bisobanuro byerekeranye na Infinix NOTE 7 na Infinix HOT 9, basura imbuga nkoranyambaga za Infinix haba kuri Instagram na Facebook [@infinixrwanda].

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uri muntara kdi atagera kgli yayibona gute

Manzi yanditse ku itariki ya: 16-03-2022  →  Musubize

Mumfashe ryose nzayizane muyinkorere pe

Samuel yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Mumfashe ryose nzayizane muyinkorere pe

Samuel yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Infinix hot8 Lite

Samuel yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Infinix yituye hasise nago mwamufasha konyifite kandi yangiritse ikirahuri na camera zinyuma ariko irakoraneza

Samuel yanditse ku itariki ya: 17-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka